Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatsinze Inyemera 2-1 yegukanaIgikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangire. Ni umukino wunamiwemo na Jean Lambert Gatare watabarutse mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025.
Ni umukino wabereye Mu Nzove guhera saa cyenda n’igice. Kuko itabaruka rya Jean Lambert Gatare ryamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, abagize ikipe y’abagore ya Rayon Sports bakoresheje imipira iriho ifoto ye bamwifuriza kuruhuka mu mahoro.
Uretse kuba yari umunyamakuru ubimazemo imyaka 31, Jean Lambert Gatare yari n’umufana ukomeye wa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sport, yari azwiho kubera umufana ukomeye, kandi yabaye mu buyobozi bwayo, yatangaje ko "umurage we uzahoraho iteka".
Mu itangazo, iyi kipe bakunda kwita Gikundiro, yanditse iti: "Yakundishije abato Gikundiro. Yayise utubyiniriro tutazibagirana. Ni umunyabigwi nyakuri."
Yabaye muri komite nyobozi ebyiri zitandukanye za Rayon Sport, ashinzwe itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa.
Gatare yabereye urugero abanyamakuru benshi binjiraga mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.
Muri uyu mukino Rayon Sports WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 2-1, igira amanota 53, irusha amanote icyenda Indahangarwa WFC ya kabiri, bituma yegukana igikombe bidasubirwaho.
Rayon Sports yatsindiwe na Mukantaganira Joseline watsinze coup franc nziza ndetse na Bizimana Rukia watsinze icya kabiri.
Ni igikombe cya kabiri cya Shampiyona, Rayon Sports WFC yegukanye nyuma yo kugera mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino ushize.
Rayon Sports WFC yaherukaga kwegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025, ifite amahirwe menshi yo kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 5-1 mu mukino ubanza wa ¼.
/B_ART_COM>