Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Intare FC 4-3 mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.
Hari mu mukino wabereye i Shyorongi guhera saa cyenda z’amanywa, wakirwa n’ikipe y’Intare.
Gicumbi FC yaherukaga gutsindwa na Esperance 1-0 mu mukino wabereye i Gicumbi, ntiyashakaga gutakaza undi mukino. Gutsindwa uyu mukino byari gutuma Intare FC zica kuri Gicumbi FC kuko mbere y’umukino, Gicumbi FC yari ifite amanota 17 mu gihe Intare FC zari zifite amanota 15.
Gicumbi FC niyo yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe n’umunya Ghana Paul Laab Garia ku munota wa 3. Ku munota wa 15, Dusange Bertin yinjije igitego cya kabiri.
Rekeraho Jean Jacques yaje kwishyurira Intare FC, biba 2-1. Igice cya mbere kijya kurangira, Uwizeyimana Daniel yatsinze icya kabiri cy’Intare FC, igice cya mbere kirangira ari 2-2.
Rekeraho Jean Jacques, umuhungu wa Rekeraho James wabaye umunyezamu ukomeye, yongeye gutsinda igitego cy’Intare, ihita igira 3-2.
Gicumbi FC yakoze impinduka zinyuranye biyifasha kwishyura igitego cya 3 cyatsinzwe na Paul Garia ku munota wa 79.
Hagenimana Ernest winjiye asimbuye niwe watsinze igitego cya 4 cya Gicumbi FC ari nacyo cyayihesheje intsinzi ku munota wa 88.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gicumbi FC isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20. Amagaju FC niyo ayoboye iri tsinda rya kabiri n’amanota 22.
Intare FC yo yasoje iri ku mwanya wa 3 zigumana amanota 15.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 27 Mutarama 2023. Gicumbi FC izahita yakira Heroes FC i Gicumbi.
Iradukunda Axel, kapiteniwa Gicumbi FC
11 Gicumbi FC yabanje mu kibuga
11 Intare FC yabanje mu kibuga
Harerimana Eric, ukuriye Technique muri Gicumbi FC
Olivier usanzwe ari umutoza wungirije wa Gicumbi FC niwe watoje uyu mukino kuko Camarade yagiye kwigira Licence B i Burundi
Gihana Safari, umutoza w’abanyezamu ba Gicumbi FC
Mugiraneza Christian, team manager wa Gicumbi FC
Mutuyimana Jacques, umuganga mukuru wa Gicumbi FC
Kajuga Robert, umuganga wungirije
Abatoza b’Intare
Mushimiyimana Telesphore bahimba Torres wagoye Intare cyane
Iradukunda Axel witwaye neza muri uyu mukino
Paul Laab Garia, umunya Ghana uri mu nkingi za mwamba za Gicumbi FC ...muri uyu mukino yatsinzemo ibitego 2 (Ku munota wa 3 n’uwa 79)
Igitego cya kabiri cyinjijwe na Bertin
Bertin mu kazi
Nzitonda yahushije igitego cyabazwe
Ndoli wakunze guhaguruka ngo yibutse abasore be ibyo bize mu myitozo
Intare zabanje kwishyura ibitego 2 zari zatsinzwe mu minota ya mbere y’umukino, bituma igice cya mbere kirangira ari 2-2
Dukuzimana Antoine bahimba Birabakoraho
Niyitanga Desire, Perezida wa Gicumbi FC ayiherekeza kuri buri mukino wose
Uwambaye ingofero ni Katibito, umuyobozi w’Intare
Umunyamakuru Benjamin Gicumbi na we aba yaje gufana Gicumbi FC
Urayeneza John (ubanza i bumoso) wahoze ayobora Gicumbi FC na we ntajya ayiba kure
Axel Iradukunda yari atsindiye Gicumbi igitego cya 3 ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira
Rekeraho Jean Jacques, umuhungu wa Rekeraho James wakiniye amakipe akomeye n’ikipe y’igihugu, ni rutahizamu ugaragaza ejo heza...muri uyu mukino yatsinzemo ibitego 2
Didier Bizimana mu kazi
Ndoli yakomezaga acungana n’iminota y’umukino
Abaganga ba Gicumbi FC bashimiye Hagenimana Ernest winjiye asimbuye agatsinda igitego cyabahesheje intsinzi
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE