Ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Alpha FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 17.
Hari mu mukino w’umunsi wa 7 wabereye kuri Stade Mumena guhera saa cyenda z’amanywa.
Ni umukino ariko wakerejwe n’ikibazo cy’imyenda ya Gicumbi FC yasaga n’iy’umunyezamu wa Alpha FC. Byasabye ko Gicumbi FC ihindura, umukino ukererwaho iminota 11.
Alpha FC yari yakiriye uyu mukino niyo yinjiye neza mu mukino ariko ikunda guhusha ibitego byabazwe, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Ku munota wa 49, Gicumbi FC yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe Galia Paul Rab ukomoka muri Ghana. Ni Penaliti yinjijwe neza na Mushimiyimana Telesphore.
Regis, umunyezamu wa mbere wa Gicumbi FC yahawe ikarita itukura nyuma yo gufatira umupira inyuma y’urubuga rwe, bituma Gicumbi FC ikina iminota igera kuri 30 ari abakinnyi 10.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gicumbi FC ishimangira umwanya wa mbere mu itsinda B n’amanota 17. Kugeza ubu Gicumbi FC ntiratsindwa umukino n’umwe mu mikino 7. Yatsinze 5, inganya 2. Ikurikiwe n’Amagaju FC ifite amanota 16.
Amakipe yombi yabanje gufata amafoto
Hashize akanya umutoza wa Alpha ati ntitwakina basa n’umunyezamu wacu
Banamwana Camarade aba yegeye hafi ngo yumve ibirego baregwa
Amakipe yombi yari yamaze kugera mu kibuga
Impaka zirakomeza ariko Banamwana ababwira ko imyenda atari ibuze muri Gicumbi FC
Olivier Uwingabire , umutoza wungirije wa Gicumbi FC yari yumiwe yibaza niba ibyo gutegana imyenda bidashaje kuburyo bitari bikiba bigikorwa muri 2022
Perezida wa Alpha (wambaye 12) yageze aho aramanuka ngo asabe ko hagira igikorwa umunyezamu wabo agahabwa indi myambaro ariko abatoza be baramutsembera
...bati ntureba ko bari bafite indi ?
Bahise bazana indi myenda , banagaragaza numero ku basifuzi
Christian, team manager wa Gicumbi FC yakurikiraniraga hafi kugira ngo ikipe ye idaterwa mpaga
Rwandamagazine.com ntiyari gucikwa no gufata ifoto y’imyenda ikipe ya Gicumbi FC yari gukinisha uyu mukino
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Maitre Rwagatare Janvier waruzwi nka MVS wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kugeza mu 2006 uheruka kwitaba Imana
Galia Paul ukomoka muri Ghana yagoye cyane abakinnyi ba Alpha FC
Camarade mu kazi
Lomami Felix yacungiraga hafi Dusenge Bertin, rutahizamu Gicumbi FC igenderaho
Mushimiyimana Telesphore watsindiye igitego Gicumbi FC
Niyitanga Desire, Perezida wa Gicumbi FC ayiherekeza kuri buri mukino wose
Urayeneza John (uri i buryo) wahoze ayobora Gicumbi FC na we ntajya ayiba kure
Dukuzimana Antoine na we akomeza kuba hafi cyane y’iyi kipe
Igitego cya Gicumbi cyinjiye kuri Penaliti
Kabera Bonheur umunyezamu wa Alpha ukiri muto yababajwe cyane n’iki gitego...ni umunyezamu ariko wakunze kwigaragaza mu mukino agakuramo ibitego byabazwe
Perezida wa Alpha FC
Umunyamabanga wa Nyanza FC yari yaje kureba uyu mukino w’amakipe bari kumwe mu itsinda
Gufatira umupira inyuma y’urubuga rw’amahina byatumye Regis, umunyezamu ubanzamo wa Gicumbi FC ahabwa ikarita itukura
Aho atemeranywaga n’umusifuzi, Antoine bahimba Birabakoraho yahagurukaga
Niyonizera Pacifique bahimba Kazungu ukina ku ruhande rw’i buryo rusatira ni umwe mu bakinnyi Alpha igenderaho
Kayiranga Olivier wayoboye uyu mukino
Niyonkuru Vivien wanyuze mu makipe atandukanye mu cyiciro cya mbere ubu ni umukinnyi wa Gicumbi FC
Kabera Bonheur bahimba Beau Gar , ku myaka 17 ni umwe mu bagaragaje ko afite imbere heza
Kutishimira icyemezo cy’umusifuzi byatumye amusagarira
...na we aratabaza, amanitaka igitambaro
Byarangiye ahawe ikarita y’umuhondo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>