Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yanganyije 1-1 na Police FC ku mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Ni umukino wari uryoheye ihjisho wabereye kuri sitade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa.
Musanze FC yari hejuru cyane nyuma yo guhambwa Noheli n’ubunani na Perezida wa yo Tuyishimire Placide .
Musanze FC niyo yatanze Police FC kwinjira mu mukino ndetse biza kuyiviramo kubona igitego ku munota wa 21 w’umukino cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran wanakiniye iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.
Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Mashami Vicent yakoze impinduka mu gice cya 2 aho yinjije Usengimana Danny mu kibuga ndetse byaje no ku muhira ku munota wa 78 yaje kubonera ikipe ya Police FC igitego cyo kwishyura birangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Musanze FC irangije ikiciro kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 8 n’amanota 22 mugihe Police FC isoje iri ku mwanya wa 11 n’amanota 20.
Uko indi mikino yo kuri uyu wa Gatatu yagenze:
– Rwamagana City 1-2 Mukura VS
– Sunrise FC 2-1 AS Kigali FC
– Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC
– Espoir FC 0 -1 Gorilla FC
Abasimbura ba Musanze FC
Mashami Vincent ayoboye Staff ya Police FC
11 Police FC yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Police FC
Thomas Higiro, umutoza w’abanyezamu ba Police FC
I bumoso hari Mwambari Serge wongerera ingufu abakinnyi ba Police FC
Abasimbura ba Police FC
Amran Nshimiyimana niwe watsinze igitego cya Musanze FC
Uhereye i bumoso hari Umuyobozi Mukuru wa Police FC ACP Yahya Mugabo Kamunuga, Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide na Chairman wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen MUBARAKH Muganga
I buryo hari Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC
Rwamuhizi Innocent, Visi Perezida wa Kabiri wa Musanze FC
Mabe ukuriye abafana ba Musanze FC
Hagati hari Barakagwira Chantal, umunyamabanga wa Musanze FC
Aimable Ntarengwa, team Manager wa Police FC
Nduwayo Valeur witwaye neza cyane muri uyu mukino, yahuraga na Police FC yahozemo
Hagati hari umunyamabanga wa Police FC, CIP Obed Bikorimana
I buryo hari Gogo , nyiri Gogo Fashion Boutique bacuruza imyenda igezweho mu Mujyi wa Musanze
Muramira Regis wa Fine FM yakurikiye uyu mukino...uwo bicaranye ni Teddy ukuriye Protocole ya Musanze FC
Van Damme yanze gutaha adacyuye ifoto nk’iyi hamwe n’umuyobozi ukomeye
I bumoso hari Safari wahoze ari umunyamabanga wa Musanze FC akaba ari umwe mu bakunda gukomeza kuyiba hafi...i buryo hari Turatsinze Younous Ingwey ushinzwe itumanaho muri Musanze FC
I bumoso hari Mugaragu David wa RBA
Dodos niwe wari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande
Kuko umukino wabaye imvura ihitutse, hari ibice by’ikibuga byari bikiretsemo amazi
Mashami mu kazi
Savio ni umwe mu bakinnyi bitanze cyane muri uyu mukino ku ruhande rwa Police FC
Ngabo niwe wari umusifuzi wo hagati
Imurora aganiriza abakinnyi bari bagiye kwinjira mu kibuga....Ati " Basore banjye aba bafana baje ngo tubahe ubunani, mubizirikane"
Peter Agblevor yavuyemo umukino utarangiye kubera imvune
Imurora na Idrissa biga ku mayeri y’umukino
Niyonshuti Gad bahimba Evra kapiteni wa Musanze FC yakunze guhangana cyane na mugenzi we Savio, kapiteni wa Police FC
Danny Usengimana winjiye asimbuye yishyuriye Police FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE