AMAFOTO 200 yaranze umukino Gasogi United yihanijemo Kiyovu Sports

Gasogi United yongeye gushimangira ko Kiyovu Sports ari insina ngufi imbere yayo, iyitsindira ibitego 3-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 27 Ugushyingo 2022.

Malipangou T. Christian yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United ku munota wa 15 w’uyu mukino wari wavugishije cyane Abayovu bashaka kwihorera kuri iyi kipe bataratsinda mu myaka itatu imaze mu Cyiciro cya Mbere.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 76, Gasogi United yateretsemo igitego cya kabiri cyatsinzwe nabwo na Malipangou kuri penaliti.

Byasabye Kiyovu Sports gutegereza umunota wa 83, Nkinzingabo Fiston ayitsindira igitego cyabaye nk’ikiyigarura mu mukino.

Gusa, inzozi z’Abayovu ko bashobora guturuka inyuma bakishyura nk’uko babikoze kuri APR FC, zayoyotse mu minota y’inyongera ubwo Gasogi United yatsindirwaga igitego cya gatatu na Nzigiyimana Karim Mackenzi.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United igira amanota 17 ku mwanya wa gatanu mu gihe Kiyovu Sports ya kabiri n’amanota 21, yahise ihagarika umutoza wayo.

AMAFOTO: TUYIZERE Fabrice

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo