Ikipe ya Gasogi United yatsinze Bugesera FC 1-0 mu mukino w’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Kabiri, byatumye irara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Umukino watangiye amakipe yombi afite inyota yo gusatira n’inyota yo gushaka igitego. Mu minota ya mbere Gasogi United FC yatangiye ariyo ikina umupira wihuta kurusha Bugesera FC ariko iminota ikomeza kwicuma nta gitego ishyira mu izamu rya Bugesera.
Ibi byaje gutuma Bugesera ikoresha imipira miremire ariko iciye mu mpande ibifashijwemo n’umusore wayo Odili Chukwuma waje no gutanga umupira mwiza kuri rutahizamu Nyandwi Théophille, ashyiramo igitego ku munota wa 25 ariko nticyemerwa.
Igitego cyatsinzwe na Nyandwi Théophille cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonne, nyuma yo kuvuga ko habayemo ikosa mbere yo kugitsinda. Byagaragaye ko Cuzuzo Aimé Gaël yababaye kuko hashize indi minota itanu akiri kwitabwaho n’abaganga.
Ku munota wa 38 Ravel Max Well Ndjoumekou yafashe umupira aritonda arekura ishoti rinini mwu izamu. Umunyezamu wa Bugesera ntiyamenye uko bigenze, kuva kuri uwo munota Gasogi iyobora umupira n’igitego 1-0.
Nyuma y’akaruhuko umusifuzi wo hagati Nizeyimana Issiaka yatangije igice cya kabiri. Ni igice cyaranzwe n’impinduka zihuse ku ikipe ya Bugesera FC. Rugwiro Kevin na Makaya Mampuya basatira basimbuye Bryan Muhinda na Saleh Ishimwe.
Muri iki gice Bugesera yatangiye ariyo isatira nubwo ba myugariro ba Gasogi United bayobowe na Aimable Kwizera na Nizigiyimana Karim Mackenzi bakomezaga kubabera ibamba.
Mu gihe ikipe ya Bugesera yari yazamutse yose gushaka igitego cyo kwishyura, Ndjoumekou yazamutse wenyine asiga n’umuzamu ariko abura imbaraga zo gushyiramo igitego.
Ku munota wa 59, Bugesera igikomeje gukinira mu kibuga cya Gasogi United, yabonye andi mahirwe mu rubuga rw’amahina, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Chukwuma Odil wari ugiye mu izamu ariko ukurirwamo ku murongo na Nizigiyimana Karim.
Kugera ku munota wa 70 Gasogi yari imaze kubona uburyo bumwe gusa mu gice cya kabiri bwashoboraga kubyara igitego. Ubu buryo bwabonywe na Rugangazi Prosper, awutera hejuru.
Mu minota ine y’inyongera z’uyu mukino abafana ba Gasogi United batangiye kuririmba Malipangu Théodore , bavuga ko bamushaka mu kibuga. Umutoza wayo Ahmed Adel yabyubahirije amusimbuza Ngono Guy Hervé, Naho Irakoze Mugisha asimbura Maxwell Ndjoumekou.
Umukino warangiye Gasogi United itwaye amanota atatu yo kuri uyu munsi.
Kugeza ubu Gasogi imaze gutsinda imikino yayo ibiri inganya umwe. Bugesera FC yo byakomeje kugorana ku mutoza Ndayiragije Etienne utarabona inota na rimwe mu mikino amaze gukina.
Binyuze mu bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Gasogi United ishishikariza Abanyarwanda bose kwikingiza COVID-19
Umutoza Bugesera FC Ndayiragije Etienne
Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga
11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Abakapiteni b’amakipe yombi; Habimana Hussein na Muhinda Bryan bifotozanya n’abasifuzi barangajwe imbere na Nizeyimana Is’haq
Umutoza Adel Ahmed aha amabwiriza Ravel Maxwell Djoumekou na Ngono Guy Herve
Ravel Maxwell Djoumekou atsinda igitego cya Gasogi United
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yari yaje gushyigikira ikipe ye
Perezida wa Gasogi United, KNC
AMAFOTO: Renzaho Christophe