AMAFOTO 200 yaranze umukino AS Kigali yatsinzemo Police FC mu Gikombe cy’Amahoro

Igitego” kimwe rukumbi cya Shabani Hussein Tchabalala cyahesheje intsinzi AS Kigali imbere ya Police FC mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kane, wari ufunguye ku mpande zombi zakinaga zisatira ari nako zibona uburyo bugiye butandukanye butagize byinshi butanga.

Ku munota wa gatanu, AS Kigali yahushije igitego ku mupira wari utewe na Kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, ariko uca ku ruhande gato.

Muri uko gukomeza gusatirana, Police FC nayo yabonye uburyo bwari kubyara igitego ku munota wa 36 ku mupira wari uhinduwe na Danny Usengimana ariko Ntwari Fiacere akiza izamu rye.

AS Kigali yabonye igitego ku munota wa 43, cyinjijwe na Shabani Hussein Tchabalal n’umutwe ku mupira uteretse watewe na Haruna Niyonzima.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Police yari hejuru aho yabonye umupira uteretse watewe na Hakizimana Muhadjiri, ku bw’amahirwe make ujya hejuru y’izamu.

Nyuma yaho, ku munota wa 49, Tchabalala yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko usanga Lawal ari kure ujya inyuma.

Ku mununota wa 51 w’umukino, AS Kigali yahushije ubundi buryo bw’igitego ku ishoti rirerire yatereye kure ariko rikubita umutambiko w’izamu, Tchabalala agerageje kongere kuwuhindura ujya mu biganza by’umunyezamu Bakame.
Ku munota wa 59, Police FC yongeye kubona umupira w’umuterekeno inyuma y’urubuga rw’amahina, Hakizimana Muhadjiri awuteye umunyezamu wa AS Kigali, Ntwari Fiacre, arawurenza.

Hakizamana Muhadjiri yongeye guhusha uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 66 ku mupira wari uhinduwe na Sibomana Patrick awushyira ku kirenge, ariko ujya hejuru y’izamu.

Police yakomeje kotsa igitutu AS Kigali ari nako ku munota wa 88 Sibomana Abouba yateye ishoti rikomeye rigakubita umutambiko w’izamu.

Mu gusimbuza, AS Kigali yari yakiriye uyu mukino, umutoza Cassa Mbungo André yakuyemo Kapiteni Haruna Niyonzima yinjizamo Uwimana Guillain, Niyibizi Ramadhan asimburwa na Michael Sarpong, Abubakar Lawl yasimbuwe na Ndekwe Félix mu gihe Ahoyikuye Jean Paul yasimbuye Uwimana Guillain wakinnye iminota mike.

Ku ruhande rwa Police FC, umutoza Frank Nuttal yakuyemo Ntirushwa Aimé yinjiza Sibomana Patrick, Usengimana Danny aha umwanya Ndayishimiye Atoinne Dominique.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzakirwa na Police FC ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Haruna Niyonzima,Niyonzima Olivier Sefu, Abubakar Lawl, Niyibizi Ramadhan na Shaban Hussein Tchabalala.

Police FC: Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Sibomana Abouba, Musa Omar, Rutanga Eric, Ntirushwa Aimé, Nsabimana Eric, Twizerimana Martin Fabrice, Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Danny na Twizerimana Onesme.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo