AMAFOTO 200 utabonye Youssef na Madjaliwa bakora imyitozo ya mbere

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2023 nibwo Umunya-Maroc, Youssef Rharb yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports yasinyemo kuyikinira umwaka w’imikino wa 2023-24.

Ni imyitozo ya mbere yakoze nyuma yo kugera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

Undi wakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports ni umurundi Aruna Moussa Madjaliwa.

Muri rusange Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 7 aribo Charles Baale na Tamale Simon bakomoka muri Uganda, Abanyarwanda Serumogo Ali, Bugingo Hakim na Nsabimana Aimable, umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’umurundi Aruna Moussa Madjaliwa. Batozwa na Rayon Sports n’ Umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’Umutoza mukuru.

Youssef yishimiye kugaruka muri Rayon Sports

Ifoto y’umunsi

Mbirizi yamaze kugaruka mu myitozo

Madjaliwa na we yakoraga imyitozo ya mbere

Ibyishimo bya Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kubona uko ikipe yubakitse