Fan Club ya Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports yizihije imyaka 3 imaze ishinzwe, biyemeza gukomeza gushyigikira Rayon Sports ntakindi bashingiyeho.
Ni isabukuru bakoze mu mpera z’icyumweru twasoje, ibera mu Bugesera. Hari mu birori byanitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, Munyakazi Sadate wahoze ayiyobora ndetse na Etienne wari uhagarariye abafana ba Mukura VS.
Muri ibi birori, habayemo n’amatora, Dr. Karera Claudine usanzwe ayiyobora yongera gutorerwa gukomeza kuyibera umuyobozi, Minega Egide aba umuyobozi wungirije asimbuye Nziza Yvan Kayumba, Uwimana Jeanine atorerwa gukomeza kuba umunyamabanga.
Umubitsi yakomeje kuba Samson Nshimyumukiza, Nshimyumuremyi Frank atorerwa gukurira animation. Umuganwa Grace niwe watorewe kuyobora ibikorwa bya Social, Ruberanziza Salathier atorerwa kuyobora Discipline.
Muri uyu muhango, Dream Unity yashimiye abantu bagiye bayibaha hafi kuva ishinzwe kugeza ubu.
Mubashimiwe harimo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari n’umunyamuryango wa Dream Unity, Gisa Sadate Junior, Munyakazi Sadate , Dr Karera Claudine, Uwimana Jeanine, Murego Philemon, uruganda rwa Skol, Canal+ n’abandi banyuranye bagiye bagira uruhare rutandukanye mu kubaka Dream Unity no kuyiteza imbere, bakitanga batizigamye kugira ngo irusheho gukomera nubwo yashinzwe mu bihe bigoye isi yose yari mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Bamaze gutanga agera kuri Miliyoni 32 muri Rayon Sports
Dream Unity yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020. Batangiye ari abanyamuryango 53. Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 3 banishimiraga ko bakomeje kwaguka ubu ikaba ibarizwamo abagera kuri 391. Muri iyi myaka bamaze, bamaze gutanga agera kuri Miliyoni 32 mu bikorwa bitandukanye by’ikipe harimo umusanzu wa Miliyoni batanga buri kwezi.
Abanyamuryango ba Dream Unity bari bacyereye kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 imaze ishinzwe
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yitabiriye ibi birori
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports na we yitabiriye ibi birori, anahabwa igihembo nk’umwe mu bagize uruhare mu kubaka Dream Unity....Yabasezeranyije ko we n’umuhungu we Gisa Junior na we uyibarizwamo bazamura umusanzu basanzwe batanga ukagera kuri 100.000 FRW ku kwezi
I bumoso hari Dr Karera Claudine, umuyobozi wa Dream Unity kuva yashingwa...i buryo ni Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Dream Unity na we wongeye gutorerwa uyu mwanya ariho kuva Dream Unity ishinzwe
Etienne wari uhagarariye abafana ba Mukura VS yashimye cyane Dream Unity uburyo ibintu byabo biba biteguye neza
I bumoso hari Nshimyumukiza Samson, umubitsi wa Dream Unity kuva yashingwa
Minega Egide, watorewe kuba umuyobozi wungirije wa Dream Unity