Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/05/2023 ikipe yaa Rayon Sports y’abakobwa bamurikiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza igikombe cya campionat equipe ya Rayon Sports Women FC yegukanye ndetse kiyihesha uburenganzira bwo kuzamuka mu cyiciro cya 1 ari iya mbere.
Uyu muhango wabereye ku biro bw’Akarere ka Nyanza aho bakiriwe n’umuyobozi w’akarere, Ntazinda Erasme iki gikombe ndetse aboneraho umwanya wo kuganiriza iyi kipe. Yashimiye uburyo bitwaye muri aya mezi atandatu ikipe imaze ivutse bagatw igikombe, yababwiye ko uyu mukino yawirebeye.
Ku birebana na Peace cup, yabashimiye uburyo bitwaye ndetse ababwira ko byamuhaye icyizere ko umwaka utaha bazitwara neza kurushaho.
Mu ijambo President wa Rayon Sports yagejeje ku bakinnyi ndetse n’abandi bari bitabiriye ibi birori, yabanje kushima akarere ka Nyanza uburyo gafasha equipe ya Rayon Sports, anibutsa abakinnyi ko i Nyanza ari ku ivuko rya equipe kandi ko akarere ari umuterankunga wa Rayon Sports kuba twabashyiriye igikombe twegukanye nukubereka umusaruro twagezeho dufatanyije
Nyuma yo kuva ku karere abakinnyi basuye mu Rukari aho babashije kwirebera bimwe mu bigize amateka y’u Rwanda ndetse bajya n’ i Mwima.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aramukanya n’abakinnyi be
Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Andersene aramukanya na Mayor wa Nyanza Ntazinda Erasme
Uwimana Jeanine, Umunyamabanga wa Rayon Sports WFC aramukanya na Mayor Erasme
Nonde Mohamed utoza Rayon Sports WFC
Murego Philemon ushinzwe umutekano muri Rayon Sports y’abagabo na Rayon Sports WFC
Perezida wa Rayon Sports niwe wari uyoboye iyi ’delegation’
Furaha JMV wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports akaba ari no mu kanama ngishwanama, ni umwe mu bakunda kuyiba hafi iteka
Ntazinda Erasme yashyikirijwe igikombe Rayon Sports WFC yegukanye
Igikombe kiraryoha ! Ni uku Ntazinda yakirebaga
N’abo muri Office bakibagejejeho
Basuye n’urukari
Abakobwa ba Rayon Sports WFC bagabiwe inka na Perezida wabo ubwo basuraga ku ivuko rye
Basengeye muri ’Chappelle ’ iri ku ivuko rya Perezida wa Rayon Sports, bishimira ibyo bagezeho, banayiragiza ibiyiri imbere
Wabaye umunsi mwiza ku ikipe ya Rayon Sports WFC
Andersene yashyikirije iki gikombe Perezida wa Rayon Sports, na we abasaba ko gukura ubwatsi ku nka yabagabiye ari ukuzana ikindi gikombe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
Iryivuze isaie
Mukomereze Aho amafoto arasa neza