AMAFOTO 200 utabonye Police FC isezerera Rayon Sports muri Heroes Cup

Kuri iki cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, ikipe ya Police FC yasanze ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti 4-3.

Ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Uyu mukino watangiye wihuta ndetse mu minota itanu ya mbere amakipe yombi yari yamaze kubona uburyo bubiri ariko butagize icyo butanga.

Ikipe ya Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino idafite uwahoze ari rutahizamu wayo, umunya-Uganda Joackiam Ojera wamaze kugurwa n’ikipe yo mu gihugu cya Misiri.

Charles Bbaale ni undi rutahizamu wa Rayon Sports wari wongeye guhabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga nyuma y’igihe adahabwa umwanya ubanzamo.

Ku munota wa 17 w’umukino, Umunya-Ghana Peter Agblevor rutahizamu wa Police Fc yagerageje amahirwe ashaka gutsindira ikipe ya Police FC igitego cya mbere ariko Khadime Ndiaye, umunyezamu wa Rayon sports, yitwara neza.

Ku munota wa 23, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ubwo habagaho guhererekanya neza hagati ya Luvumbu, Muhire Kevin na Iraguha Hadji, ariko ntibyabahira.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha cyane ikipe ya Police FC nk’aho ku munota wa 32 Charlse Bbaale yongeye guhusha igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Iraguha Hadji ariko awupfusha ubusa.

Ku munota wa 42 ikipe ya Police FC yabonye koruneri ya mbere ariko ntiyagize icyo itanga.

Nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri y’inyongera, gusa ntacyo yahinduye ku musaruro muri rusange.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye imbaraga cyane ku ikipe ya Police FC, nyuma y’aho umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga kapiteni Nshuti Dominique wasimbuye Ndizeye Gad.

Ku munota wa 53 ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hertier Nzinga Luvumbu kuri kufura yateye ikaboneza neza mu izamu.

Ku munota wa 57, Khadime Ndiaye yagonganye na rutahizamu wa Police FC, Peter Agblevor maze umukino uhagarara iminota micye bavura umunyezamu.

Ku munota wa 62, Police FC yabonye umupira mwiza w’umuterekano inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu maze Muhadjiri Hakizimana awuteye umunyezamu Khadime Ndiaye umupira awohereza hanze.

Ku munota wa 69 ikipe ya Police FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Peter Agblevor ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports bananiwe kumvikana, maze Peter abaca mu rihumye yishyurira Police FC igitego.

Ku munota wa 73, kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yasohotse mu kibuga kubera imvune maze asimburwa na Aimable Nsabimana.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu gice cyo hagati bakuramo Muhire Kevin binjizamo Mvuyekure Emmanuel.

Umutoza wa Police FC yakoze impinduka akuramo Peter Agblevor maze yinjiza neza Mugenzi Bienvenue.

Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ariko bigaragara ko imbaraga zagabanutse ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ku munota wa 81 ikipe ya Police FC yongeye gukora impinduka maze binjiza Sseruyide Moses asimbura Niyonsenga Eric.

Ku munota wa 85 w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka yinjiza Iradukunda Pascal na Gomis Paul basimbura Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsene.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, umusifuzi yongeyeho iminota 4 ariko na yo yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abigena, amakipe yombi yahise ajya muri penaliti.

Penaliti za Police FC zinjijwe na Muhadjiri Hakizimana, Bienvenue Mugenzi, Ndahiro Derrick na Eric Nsabimana. Moses Sseruyide niwe wayihushije.

Penaliti za Rayon Sports zinjijwe na Hertier Luvumbu, Kanamugire Roger, Nsabimana Aimable. Charles Bbaale na Mitima Isaac nibo bazihushije.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.