AMAFOTO 200 UTABONYE Musanze FC itsinda Gorilla FC

Kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, Musanze FC yatsinze Gorilla FC 1-0 ku munota wa nyuma.

Hari mu mukino wa 23 wa shampiyona wabereye kuri stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

Ikipe ya Musanze FC yaje mu mukino iri hejuru cyane ndetse bagerageza gusatira cyane uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Gorilla FC bakabera ibamba Munyeshyaka Gilbert batazira Lukaku wari wabanje mu kibuga ndetse na Peter Ogblover, igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ubona ikipe ya Gorilla FC yagarutse mu mukino ndetse iza no kuyobora umukino byatumye ibona na Penaliti maze Twizerimana Onesme aza kuyitera hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad.

Umukino ujya kurangira aho iminota 90 y’umukino yari irangiye hongeweho iminota 5 Musanze FC yaje kubona Penaliti yatewe neza na Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi wari na kapiteni muri uyu mukino.

Umukino warangiye Musanze FC itsinze igitego kimwe k’ubusa bituma ifata umwanya wa 10 n’amanota 30 mugihe Gorilla yagumye ku mwanya wa 9 n’amanota 31.

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Abatoza ba Gorilla FC bayobowe na Gatera Moussa (hagati)

Staff technique ya Musanze FC

Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC

Rukaku arekura ishoti riremereye ryagoye cyane umunyezamu

Adel, umutoza mukuru wa Musanze FC yitegereza imigendekere y’umukino

I bumoso hari Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru

Hagati hari Mayor wa Musanze , Ramuri Janvier, ...i buryo hari Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC

I bumoso hari Gogo, nyiri Gogo Fashion Boutique

Rwamuhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

"Uwambaye neza agaragara neza mu bandi". Gana Gogo Fashion Boutique bakwambike uberwe. Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko

Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821

Uwambaye ingofero ni Uwihoreye Ibrahim, umunyamabanga wa Musanze FC

Onesme yahushije Penaliti ya Gorilla FC

Valeur mu kazi

Mbogamizi niwe winjije penaliti ya Musanze FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo