AMAFOTO 200 utabonye Marine inganya na Musanze FC mu wa gishuti

Kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2023, ikipe ya Marine FC yanganyije na Musanze FC 2-2 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade ya Rubavu.

Marine FC yakinishaga abakinnyi bashya iheruka gutizwa na APR FC barimo Ndikumana Fabio, Mbonyumwami Taiba na Keddy Nsanzimfura. Undi ni Hirwa Jean de Dieu batijwe n’Intare FC. Uretse Keddy wabanje hanze, abandi bose babanje mu kibuga.

Musanze FC nayo yari ifite abakinnyi iri kugerageza kugira ngo izabone abo yongeramo mu mikino yo kwishyura.

Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gitsinzwe na myugariro Shafik ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koroneri. Shafik ni myugariro uri mu igeragezwa muri Musanze FC.

Gikamba Ismail yishyuriye Marine kuri penaliti yinjije neza ku munota wa 28, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Igice cya mbere kikirangira, Marine FC yakuyemo ikipe yose hinjira indi ari naho Keddy Nsanzimfura yinjiriye mu kibuga ndetse afasha cyane Marine FC.

Ku munota wa 78, Munyeshyaka Gilbert bahimba Rukaku yinjije penaliti atsinda icya kabiri cya Musanze FC.

Ku munota wa 90 Olivier yatsinze igitego cyiza cya Marine ku ishoti yarekuriye mu rubuga rw’amahina.

Musanze FC izatangira imikino yo kwishyura isura Rayon Sports tariki 21 Mutarama 2023 i Muhanga. Marine izatangira isura AS Kigali tariki 21 Mutarama 2023 mu Bugesera.

Nyandwi Idrissa na Imurora Japhet bari gutoza Musanze FC by’agateganyo

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Marine FC yabanje mu kibuga

Hirwa Jean De Dieu yamaze kugaruka muri Marine

Taiba ni umwe mubo APR FC yatije Marine FC

Fabio Nkundimana na we ni umwe mubo APR FC yatije Marine

Gylain ni umwe mu bitwaye neza cyane mu gice cya mbere we na bagenzi be babanjemo bakinnye

Taiba witwaye neza muri uyu mukino

Shafik, myugariro Musanze FC iri kugerageza

Gikamba niwe winjije igitego cya mbere cya Marine FC kuri Penaliti

Hirwa mu kazi

Oyamide na we uri mu igeragezwa muri Musanze FC

Nsanzimfura Keddy na we yamaze gutizwa muri Marine FC

Arafat, umurundi ukina mu kibuga hagati na we ari mubo Musanze FC iri kugerageza

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Mubarak Muganga akaba n’umuyobozi wa APR FC yarebye uyu mukino

Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yaje kureba uko abasore be bahagaze mbere yo gutangira imikino yo kwishyura bazahera kuri Rayon Sports

Chantal Barakagwira, umunyamabanga wa Musanze FC

Rwamuhizi Innocent bahimba Mourinho, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

Yves Rwasamanzi mu kazi

Rukaku yinjije icya kabiri cya Musanze FC kuri Penaliti


PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo