Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 2-2 bituma idafata umwanya wa mbere yari kuraraho mu gihe yari kuba itsinze uyu mukino.
Hari mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wabereye mu Bugesera guhera saa cyenda z’umugoroba.
Djoumeku Maxweel niwe wafunguye amazamu , atsinda Gasogi United igitego cya mbere yatsindishije umutwe. Ku munota w’inyongera w’igice cya mbere, Jules Watanga Shukuru yishyuriye Rutsiro FC ku gitego cyiza cyane yatsinze ku ishoti, igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Niyongira Danny winjiye asimbuye niwe watsinze igitego cya kabiri cya Gasogi United ku munota wa 63. Ku munota wa 81, Gakuru Matata yatsindiye Rutsiro FC igitego cyo kwishyura kuri penaliti yari ikorewe kuri Kwizera Eric.
Kunganya uyu mukino byatumye Gasogi United igira amanota 36, iguma ku mwanya wa kabiri ikurikiye APR FC ifite amanota 37 ariko ikaba itarakina umukino w’umunsi wa 19 izakiramo Rayon Sports i Huye.
Rutsiro yo yahise igira amanota 18 iguma ku mwanya wa 13.
Urutonde rw’agateganyo
Rulisa Patience wamaze guhabwa ’badge’ y’umusifuzi mpuzamahanga, niwe wasifuye uyu mukino
11 Rutsiro FC yabanje mu kibuga
11 Gasogi United yabanje mu kibuga
Maxwell Djoumekou wari wagoye cyane Rutsiro FC akanabatsinda igitego
Hakim Amissi mu kazi
Matata watsinze igitego cya kabiri cya Rutsiro FC yari yabanje hanze
Jules watanga watsindiye Rutsiro FC igitego cya mbere
Bukuru wamaze kugera muri Rutsiro FC, yari yabanje hanze
Abafana bari baherekeje Rutsiro FC
Kevin Ishimwe winjiye asimbuye
Maxwell mu kazi
Niyongira Danny watsindiye Gasogi United igitego cya kabiri
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu , Amavubi yarebye uyu mukino ari kumwe n’umwungiriza we
Mutabaruka, ukuriye abafana ba Gasogi United
Kayonga Stephen, Visi Perezida wa Gasogi United
Ndagijimana Emmanuel, umwe mu bafana bakomeye ba Gasogi United
KNC, Perezida wa Gasogi United
Hadji Youssuf, Perezida wa Gorilla FC
Nsanzineza Ernest, Perezida wa Rutsiro FC
Uwamahoro Thadee, Visi Perezida wa Rutsiro FC
Marion Gafurama ni uku yawurebye
Uko Kwizera Erci yakoreweho Penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya Rutsiro
Jules Watanga wazonze Gasogi United , akanayitsinda igitego cyiza
Sasha, umutoza wungirije wa Gasogi United yageze aho ariheba
Ndagijimana na KNC bihanganishije abakinnyi nyuma yo kunanirwa gutsinda Rutsiro FC ngo barare ku mwanya wa mbere
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>