AMAFOTO 200: AS Kigali yanganyije na APR FC

Umukino w’ikirarane wa Shampiyona wahuje AS Kigali na APRFC warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, amakipe yombi anganya ubusa ku busa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakipe yombi yagiye guhura ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abizi ko gutakaza biha Rayon Sports icyuho cyo gukomeza kuyirusha amanota menshi.

Mu mikino 14 yaherukaga guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 2, AS Kigali itsinda 5 banganya 7.

Ku munota wa 8, Byiringiro Lague yagerageje ishoti ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 22 maze Fiacre arirambura awukuramo.

APR FC yazamutse neza maze ku munota wa 27 Ruboneka Bosco ahindura umupira mwiza ariko Mugunga Yves ananirwa kuwushyira mu izamu. Iminota isigaye y’igice cya mbere nta yandi mahirwe yabonetse amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

APR FC nk’igice cya mbere yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igenda inabona amahirwe kurusha AS Kigali.

Ku munota wa 58, Mugisha Bonheur yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Fiacre awukuramo.

AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Kalisa Rashid na Nyarugabo Moise bavamo hinjiramo Kakule Mugheni Fabrice na Haruna Niyonzima.

APR FC yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 71, Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bahaye umwanya Nshuti Innocent na Manishimwe Djabel ni nako Mugisha Gilbert yaje gusimbura Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 82 AS Kigali yinjijemo Jacques Tuyisenge havamo Lotin Kone Felix ni mu gihe na APR FC yinjijemo Bacca havamo Byiringiro Lague.

Iminota yari isigaye y’umukino buri kipe yarwanaga no kureba ko itakinjizwa igitego ariko na ko ashaka igitego ariko nta mahirwe afatika aboneka uretse ishoti rya Mugisha Gilbert ryo ku munota wa 90 ariko Fiacre umupira awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, AS Kigali yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 24, APR FC ni iya 3 n’amanota 21 inganya na Kiyovu Sports ni mu gihe Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde n’amanota 28.

APR FC imaze imikino ine yikurikiranya itazi uko gutsinda bisa. Yanganyije na Kiyovu Sports 2-2 ndetse n’ubusa ku busa mu mikino itatu iheruka yahuyemo na Mukura VS, Gasogi United na AS Kigali.

Djabel Manishimwe, kapiteni wa APR FC ari mu babanje hanze

Rwabuhihi Placide asuhuzanya na Cassa wamutoje muri Kiyovu Sports

Ishimwe Christian na we yabanje gusuhuza Cassa wamutoje muri AS Kigali yavuyemo yerekeza muri APR FC

Haruna Niyonzima, kapiteni wa AS Kigali na we yabanje hanze

Staff ya APR FC

Ben Moussa asuhuzanya na Cassa mbere y’umukino

Tuyishime Angelique niwe wari ’Commissaire’ w’umukino

Twagirimukiza Abdul niwe wayoboye uyu mukino

Umukino watangiye Lague ubona afite inyota y’igitego

Mugunga yakoze iyo bwabaga ariko biranga

RBA ibinyujije kuri KC2 yakugezagaho uyu mukino...Rigoga Ruth na Kayishema Tity barawogeza

Muhire Henry Brulart, umunyamabanga wa FERWAFA yarebye uyu mukino

Brigadier-General Ngiruwonsanga Jean Baptiste

Perezida akaba na nyiri Gorilla FC, Hadji Youssuf Mudaheranwa

Anne Lyse, umwe mu bavuga rikumvikana muri AS Kigali yarebye uyu mukino

Rtd Col.Ruzibiza yitegereza uko abasore ba APR FC bitwara

Gasana Francis, umunyamabanga wa AS Kigali aganira na Muhire Henry

Muramira Gregoire wabaye umuyobozi w’Isonga FA witabye Imana yahawe icyubahiro muri uyu mukino, umwenda uriho ifoto ye ushyirwa mu mwanya w’icyubahiro, icyicaro yakundaga kuba yicayeho mu mikino myinshi

Rtd. Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC

Muhire, umwe mu bavuga rikumvikana muri Kiyovu Sports yari yaje kureba uko aya makipe bahanganiye igikombe yitwara

Anicet yakunze gukorerwaho amakosa menshi ariko atagize kinini kiyavamo

Cassa yinubiye imisifurire kugeza ahawe ikarita y’umuhondo

Lague yazengereje Rugirayabo biba ngombwa ko amufata atyo

Kwinubira imisifurire byakomereje no kuri Seif ariko Abdul aramwirengagiza

Prince mu kazi

Hagati hari Mashami Vincent, umutoza wa Police FC...i buryo hari Ntarengwa Aimable, team Manager wa Police FC

Kirasana na Thoma nabo batoza muri Police FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo