Ikipe y’igihugu, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yo kwitegura Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino ubanza uzabera i Huye ku wa 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.
Abakinnyi 25 bahamagawe n’umutoza Rwasamanzi Yves batangiye umwiherero ku wa Gatanu mu Karere ka Huye.
Habimana Glen ukina muri Victoria Rosport yo muri Luxembourg ni umwe mu bakinnyi babiri bashya biyongereye mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23. Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu minsi ya vuba agasanga abandi mu mwiherero.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wavukiye mu Bubiligi ku babyeyi b’Abanyarwanda, yahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru y’Amavubi muri Nzeri ubwo yakinaga imikino ya gicuti na Guinée Equatoriale ndetse na FC St-Eloi Lupopo.
Undi wahamagawe utari wahamagawe bwa mbere ni Mugisha Désiré wa Marine FC.
Biteganyijwe ko abakinnyi ba APR FC bahamagawe, bazasanga bagenzi babo tariki ya 17 Ukwakira, nyuma yo gukina umukino w’ikirarane wa Shampiyona na Police FC.
Amavubi U-23 yageze muri iri jonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Libya U-23 hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze. Libya yari yatsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza, u Rwanda ruyitsinda 3-0 mu wo kwishyura wabereye i Huye mu kwezi gushize.
Shema Frank ukina aca ku ruhande rw’i buryo rusatira yamaze kongerwa muri iyi kipe yitegura Mali...Asanzwe akinira Sunrise FC
Rutahizamu Mugisha Desire yamaze kongerwa na we muri bagenzi be ....asanzwe akina muri Marine FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>