AMAFOTO 150 yihariye ya Musanze FC yitegura Rwamagana City FC

Musanze FC ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona izakiramo Rwamagana City FC kuri Stade Ubworoherane, ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2022.

Ni umukino izakira nyuma y’uko iheruka gutsinda Rayon Sports 2-0 ku munsi wa 11 wa Shampiyona kuri Stade Ubworoherane.

Imyitozo yabaye ku wa Kane yayobowe na Japhet Imurora ndetse na Nyandwi Idrissa ari nabo bari batoje iyi kipe ubwo yakinaga na Rayon Sports kuko abatoza bayo bakuru (Frank Ouna na Nshimiyimana Maurice Maso) batari bahari ku mpamvu zinyuranye.

Frank Ouna yagiye iwabo kwivuza naho Nshimiyimana Maurice Maso we yari muri Uganda mu masomo y’ubutoza yo ku rwego rwa B (Licence B) yasoje ku wa Gatatu.

Imyitozo yo ku wa Kane yanitabiriwe na Amran Nshimiyimana, Rurihoshi Hertier na Isiaq Habineza bari bamaze ibyumweru bibiri mu bihano by’imyitwarire.

Undi ni Nduwayo Valeur ukina mu kibuga hagati, wari wajyanywe mu bitaro nyuma yo kuburira umwuka mu mukino Musanze FC yatsinze Rayon Sports ubwo yari amaze gukinirwa nabi mu gice cya mbere.

Musanze FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 17 mu gihe Rwamagana FC izahura nayo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo