AMAFOTO 150 UTABONYE Musanze FC itsinda Gorilla FC

Ibitego by’Abanya-Kenya, Namanda Luke Wafula na Victor Ogendo Omondi, byaraye bifashije Musanze FC gutsinda Gorilla FC 2-0, ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yasubukuwe hakinwa Umunsi wa gatanu.

Musanze FC iheruka kuba iya kane mu Irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize, yari yakiriwe na Gorilla FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze ntiyatengushye abakunzi bayo kuko ku munota wa gatandatu gusa, Namanda Luke Wafula yari amaze gufungura amazamu.

Ku munota wa 23 w’igice cya mbere, Victor Ogendo Omondi na we yatsinze igitego cya kabiri cyahise gitanga umutekano kugera igice cya mbere kirangiye.

Mu gice cya kabiri, Musanze FC yagumye gukina ibara ndetse igenzura uko umukino uhagaze, igerageza kurinda ibitego yabonye mu minota 45 ibanza.

Gutsinda uyu mukino, byatumye iyi kipe iterwa inkunga n’uruganda rwa CETRAF ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota icyenda mu mikino ine imaze gukina.

Umukino w’ikirarane ifite izawuhuramo na AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo