Gasogi United yahagamye APR FC banganya ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2022-23, wabereye i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukuboza.
Gasogi yari yakiriye uyu mukino iri mu kwezi kwa buki, ni nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11.
APR FC yari ifite umujinya ni nyuma yo kunganya na Mukura VS mu mukino uheruka.
Umukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka Muramira Gregoire witabye Imana ku wa Gatanu. Uyu akaba yarabaye Perezida wa Isonga FC na Vital’o yo mu Burundi.
Iminota 20 y’igice cya mbere umukino ntabwo wari uryoheye ijisho aho wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe afatika impande zombi zaremye.
Amahirwe afatika ya mbere yabonetse kuri uyu mukino ni ayo ku munota wa 25 aho Ramadhan yahinduye umupira imbere y’izamu ashakisha Nshuti Innocent ariko akawihera umunyezamu Cuzuzo Aime Gael.
Uyu munyezamu wa Gasogi United yongeye kurokora ikipe ku munota wa 36 nyuma y’uko yakuyemo umupira yari arobwe na Nshuti Innocent nyuma yo kwisanga basigaranye.
Nshuti Innocent yongeye guhusha andi mahirwe yabazwe ku munota wa 41, ni nyuma yo guterera ishoti rikomeye mu rubuga rw’amahina ariko umupira ugakubita umutambiko w’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ramadhan, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent bavamo hinjiramo Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves.
Ishimwe Kevin aba yatsindiye Gasogi United igitego cya mbere ku munota wa 55 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 61, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Djabel ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.
Djabel yongeye gutera ishoti rikomeye ku munota wa 68 ariko unyura hanze gato y’izamu.
Rutahizamu Maxwell ku munota wa 72 yabonye amahirwe aho yasigaye arebana n’umunyezamu Pierre Ishimwe ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 75 Niyomugabo Claude yahaye umwanya Ishimwe Christian. Ishimwe Anicet yaje gusimbura Lague, gusa izi mpinduka ntacyo zatanze kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC iguma ku mwanya wa kane n’amanota 20, irusha rimwe Gasogi United yagize amanota 19.
Ikipe y’Ingabo yujuje imikino itatu yikurikiranya nta ntsinzi kuko yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 ndetse na Mukura VS ubusa ku busa mu mikino ibiri iheruka.
Undi mukino w’umunsi wa 12 wabaye ku wa Gatanu, Marines yatsinzwe na Mukura VS 6-0.
Gahunda y’umunsi wa 12
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022
- Gasogi United vs APR FC
- Marines FC 0-6 Mukura VS
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022
- AS Kigali vs Kiyovu Sports
- Sunrise FC vs Espoir FC
- Rutsiro FC vs Police FC
Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022
- Musanze FC vs Rwamagana City
- Rayon Sports vs Bugesera FC
AMAFOTO: Fabrice67