Igitego cyo mu gice cya kabiri cyafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kanama 2022.
Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 19 Kanama 2022.
By’umwihariko kuri AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, iri kwitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC ku Cyumweru gitaha.
Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira watewe na Man Ykre, ukuwemo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël, Tuyisenge Jacques ananirwa kuwushyira mu izamu.
Gasogi United yasatiriye mu minota yakurikiyeho ishaka igitego ariko igorwa n’ubwugarizi bwa AS Kigali n’umunyezamu Ntwari Fiacre.
Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, AS Kigali yabonye umupira uteretse watewe na Niyonzima Haruna, ku bw’amahirwe make ye ushyirwa muri koruneri na Cuzuzo.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka umunani ku ruhande rwa AS Kigali, Bishira Latif wambaye igitambaro, Nyarugabo Moïse na Man Ykre aba ari bo bagaruka.
Ku ruhande rwa Gasogi United, umutoza Adel Ahmed yakoze impinduka ebyiri; Niyitegeka Idrissa na Mwiseneza Kevin bajyamo mu kibuga.
Byasabye gutegereza umunota wa 52, AS Kigali ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Akayezu Jean Bosco ku mupira wari uvuye iburyo.
Ahagana mu minota ya 70, Gasogi United yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim, Niyongira Danny ashyizeho umutwe ujya hanze.
Ni ko byagenze kandi no ku munota wa nyuma ubwo Nanbur Gabriel Nannim yananirwaga guteresha umutwe umupira wari uvuye iburyo.
AS Kigali yaherukaga gutsinda Vision FC igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Rayon Sports mu wundi mukino wa gicuti.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
AS Kigali: Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Dusingizimana Gilbert, Laurence Juma, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier seif, Tuyisenge Jacques, Man Ykre na Moïse Nyarugabo.
Gasogi United: Cuzuzo Aime Gaël, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Kwizera Aimable, Habimana Hussein, Bugingo Hakim, Kaneza Augustin, Mugisha Joseph, Malipangou, Rugangazi Prosper, Niyongira Dany na Mugisha Nelson.
Abatoza ba Gasogi United binjira mu kibuga
Mbarushimana Shabani wahoze muri Gasogi United ubu ari muri AS Kigali
Umukino wayobowe na Rulisa Patience
Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Habimana Hussein wahoze muri Rayon Sports, yari mu bwugarizi bwa Gasogi United
Tuyisenge Jacques agerageza guterana umupira Habimana Hussein
AMAFOTO: RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>