AMAFOTO 100 utabonye y’imyitozo ya mbere ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura umwaka w’imikino wa 2023/2024, abakinnyi bashya basanzwe bakina mu Rwanda baba aribo babimburira abandi kwiyereka abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Hari mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

Bugingo Hakim wavuye muri Gasogi United ukina nka myugariro w’i bumoso, Nsabimana Aimable, myugariro wavuye muri Kiyovu Sports na Serumogo Ally ukina ku ruhande rw’i buryo rwugarira wavuye muri Kiyovu Sports nibo bakinnyi bashya bitabiriye iyi myitozo yayobowe na Rwaka Claude, umutoza wungirije uheruka kongera amasezerano muri Rayon Sports.

Biteganyijwe ko ku wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023 aribwo abandi bakinnyi iyi kipe yaguze bazitabira imyitozo yabo ya mbere.

Muri rusange Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 7 aribo Charles Baale na Tamale Simon bakomoka muri Uganda, Abanyarwanda Serumogo Ali, Bugingo Hakim na Nsabimana Aimable, umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’umurundi Aruna Moussa Madjaliwa. Bazatozwa na Rayon Sports n’ Umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’Umutoza mukuru.