Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-1, yuzuza imikino icyenda itsinda ndetse ikomeza no kuyobora shampiyona by’agateganyo mbere yo guhura na mukeba kuri uyu wa Gatandatu.
Ibitego bya Niyonzima Olivier (Seif) na Kagaba Nicholas nibyo byabonetse ku mpande zombi muri uyu mukino wakinwe mu masaha y’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka imwe gusa ugereranyije n’ikipe iherutse gutsinda Vision FC ibitego 3-0 aho Niyonzima Olivier (Seif) yari yafashe umwanya wa Kanamugire Roger.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye isatira cyane kuruhande rwa Aziz Bassane ndetse na Muhire Kevin.
Ku munota wa 10 gusa w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier (Seif) ku ikosa ryari rihanwe na Bugingo Hakim.
Nyuma y’iminota mike, Rayon Sports ibonye igitego, Fall Ngagne yongeye kubona uburyo ndetse aranabutsinda gusa umusifuzi wo kuruhande avuga ko yaraririye.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Muhazi United ari nako abafana kuri Kigali Pelé Stadium na bo wabonaga badakangwa n’imbeho yari kuri iyi Stade.
Ku munota wa 25, kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na none na Niyonzima Olivier (Seif) ku mutwe.
Ikipe ya Muhazi United yihariye iminota ya nyuma y’igice cya mbere gusa ntacyo byatanze kuko cyarangiye Rayon Sports ikiri imbere n’ibitego 2-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yongeye gutangira neza isatira ndetse iza no kubona koruneri ariko itagize icyo itanga.
Ku munota wa 54, Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Iraguha Hadji asimburwa na Adama Bagayogo.
Ku munota wa 56, Muhazi United yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n’Umugande Kagaba Nicholas, byatumye ikipe ya Muhazi igaruka mu mukino.
Ku munota wa 60, Muhazi United yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Iniace Nzana Ebini ndetse na Mbanza Caleb ishyiramo Twagirayezu Aman na Babuwa Samson.
Muhazi yongeye gukanguka maze yongera guhererekanya no gushyira igitutu kuri Rayon Sports wabonaga yagabanyije ubukana.
Ku munota wa 75, ikipe ya Muhazi United yongeye gukora impinduka maze ikuramo Kagaba Nicholas na Oyoubi Oti Grege hinjira Omaviare ndetse na Nicodeme Russel.
Ikipe ya Muhazi yakomeje kwihagararaho ndetse ubona ishaka kwishyura igitego cya kabiri gusa Rayon Sports nayo ikomeza kuyibera ibamba.
Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Richard Ndayishimiye yinjiza Kanamugire Roger.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine (4) gusa ntacyo yahinduye ku musaruro rusange.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 29.
Urutonde rw’agateganyo rukomeje kuyoborwa na Rayon Sports