AMAFOTO 100: Sadate yifatanyije na Gikundiro Forever mu muganda udasanzwe

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yifatanyije na Gikundiro Forever Group mu umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ku ishuri rya Sainte Famille riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri uyu muganda kandi Gikundiro Forever yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima.

Ni umuganda wabaye kuri uyu Gatandatu tariki 22 Kanama 2020. Witabiriwe n’abanyamuryango ba Gikundiro Forever ndetse na bamwe mu bagize komite nyobozi ya Rayon Sports bari bayobowe na Munyakazi Sadate. Furaha JMV, Visi Perezida wa Kabiri ndetse na Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports bari muri uyu muganda.

Hari kandi urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima rwari rwaje gutanga umuganda warwo mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri.

Ubwo Gikundiro Forever yatangazaga ko izakora uyu muganda babinyujije kuri Twiter, babishimiwe n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Pudence Rubingisa wagize ati " Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yahise abashimira. Yagize ati " Turabashimiye cyane "Rayon Sport Fan Club". Muri intore cyane!!"

Abitabiriye uyu muganda bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko buri wese yari yambaye agapfukamunwa, uturindantoki ndetse hanateguwe uburyo bwo gukaraba intoki.

Tariki 18 Nyakanga 2020 nabwo Gikundiro Forever yari yakoze umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri y’ikigo cy’ishuri rya Biryogo riherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari k’Agatare, umudugudu w’uburezi.

Umuganda bakoreye ku mashuri ya Sainte Famille, bawukoze bahereza abubatsi amatafari ndetse bamwe mu basanzwe bakora umwuga w’ubwubatsi babarizwa muri Gikundiro Forever bafatanya n’abandi bafundi kubaka ibi byumba bishya by’amashuri.

Kubaka ibyumba bishya by’amashuri bizagabanya ubucucike mu mashuri ni igikorwa kiri gukorwa mu rwego rw’igihugu. Muri Karere ka Nyarugenge hagomba kubakwa ibyumba 408.

Biteganyijwe ko kuri iri shuri rya Sainte Famille hazubakwa ibyumba bishya 16 ndetse n’ubwiherero 12.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yavuze ko kubera icyorezo cya COVID-19 ngo bakoze ibikorwa bidasanzwe bitari byarateganyijwe mu igenamigambi ryabo.

Ati " N’ubusanzwe tugira ibikorwa binyuranye byo gufasha abatishoboye n’ibindi byo kwiyubakira igihugu ariko kubera icyorezo cya COVID-19 , byabaye ngombwa ko hari ibikorwa bidasanzwe twongera mu igenamigambi harimo ibyo gufasha abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza..."

" Kubera ko hari abo COVID-19 yagizeho ingaruka zikomeye, twasanze hari abashobora kuzabura ubwisungane mu kwivuza twiyemeza kubutanga ngo dufashanye. Ndashimira abanyamuryango uburyo babyumvise vuba, bakabigira ibyabo."

Yakomeje avuga ko ibikorwa nkibi bakora atari uko bafite ubutunzi bwinshi cyangwa ibya Mirenge ku Ntenyo.

Ati " Ni kwakundi umuntu abona 3000 FRW, akavuga ati reka ngire 1000 FRW nigomwa wenda mugenzi wanjye nawe abone uko nibura yivuza. Si uko abanyamuryango bafite amafaranga menshi ahubwo ni wa mutima wo gufasha ukwiriye guhora uturanga."

Fista yasoje avuga ko ashishikariza abafana ba Rayon Sports kwirinda COVID-19 ndetse no gukurikiza amabwiriza yose yo kuyirinda kuko ngo abafana ba Rayon Sports ari benshi, ngo babishyize mu bikorwa byatanga umusaruro ukomeye mu kukirwanya.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yashimiye abagize Gikundiro Forever ku bikorwa bakomeza gukora byo kubaka igihugu, avuga ko nabo nk’ikipe bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye bo mu Karere ka Nyarugenge. Ni ubwisungane bemeye gutanga mu mezi ashize.

Inspector Of Police Schadrack Munyakazi ukuriye ’Community Policing mu karere ka Nyarugenge yunze mu rya Sadate, asaba abagize Gikundiro Forever gukomeza kwirinda COVID-19 no kubishishikariza abandi.

Esperance Nshutiraguma, umuyobobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko bishimiye umuganda bahawe na Gikundiro Forever ndetse no kuba bakomeje gukora ibikorwa byubaka igihugu ariko bakanibanda mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye. Yabasabye kubikomeza kuko ngo ’ imvura igwa ni isubira’.

Ati " Iyi gahunda yo kubaka ibyumba bishya twayise ’Tujyanemo’. Muri abafatanyabikorwa bakomeye b’Akarere ka Nyarugenge ari nayo mpamvu tuzajya dukomeza kubakenera kugeza dusoje iki gikorwa."

"Ubwo habaga igenzura ry’icyiciro cya mbere mu gihugu hose harebwa uko ikigi gikorwa kiri kugenda, Nyarugenge yari iya mbere. Ni ugukomeza kudufasha aka Karere kanyu kandi kacu kagakomeza kuba ku isonga."

Uyu muganda wasojwe Gikundiro Forever itanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge bufite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Esperance Nshutiraguma yagize ati " Ubushize mutanga ubwisunga mu kwivuza ku baturage 100, ntihabuze abantu 20 bahise babwivurizaho. Ni igikorwa cyiza kandi mukomereze aho."

Ubwisungane 100 nibwo bari batanze mu Murenge wa Nyarugenge mu muganda bakoreye mu Biryogo tariki 18 Nyakanga 2020.

Gikundiro Forever niyo Fan club ya mbere yashinzwe muri Rayon Sports (muri 2013) ndetse ninayo ifite ubuzima gatozi muri Fan clubs zose za Rayon Sports. Igizwe n’abanyamuryango 153 bari mu bice bitandukanye by’isi.

Muri Gahunda Ubururu bwacu y’uyu mwaka (gahunda ngarukamwaka , aho buri Fan club itanga umusanzu wayo mu kugura umukinnyi), Gikundiro Forever yatanze umusanzu ungana na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda muri Rayon Sports (2.000.000 frw).

Uretse gufana, basanzwe banakora ibikorwa binyuranye byo kuremera abatishoboye, kwitabira gahunda za Leta zinyuranye. Buri mwaka batanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Uyu mwaka niyo fan Club yafashe iya mbere mu kwitabira gahunda ya Gerayo Amahoro ya Polisi y’igihugu yo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Buri wese yabanzaga gukaraba no kwambara uturindantoki

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari muri uyu muganda

Furaha JMV, Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports

Nkurunziza Jean Paul, Umuvugizi wa Rayon Sports

Musafiri Gilbert, umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Fista Jean Damascene , Visi Perezida wa Gikundiro Forever niwe wakurikiraniraga hafi uyu muganda anareba ko hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID19

Murego Philemon, Perezida w’Ijwi ry’Aba Rayon Fan club na we yari yaje kwifatanya na Gikundiro Forever

Munyabugingo Abdurkarim (hagati) ukuriye Gisaka Fan club yari yaje kwifatanya na we na Gikundiro Forever

Ahari kubakwa ibi byumba bishya

Esperance Nshutiraguma, umuyobobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge

Abasanzwe bakora umwuga w’ubwubatsi babarizwa muri Gikundiro Forever bo bafatanyije n’abandi bafundi

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima narwo rwari muri uyu muganda

Basoje umuganda bashyiraho ’Morale’

Ishimwe Prince ushinzwe imyitwarire muri Gikundiro Forever Group

Sadate Munyakazi yashimiye Gikundiro Forever ku bikorwa byubaka igihugu bakomeje gukora....nka Rayon Sports nabo ngo bari hafi gushyikiriza Nyarugenge Ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye nkuko bari barabyiyemeje mu mezi yashize

Esperance Nshutiraguma, umuyobobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ngo akomeje kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa biranga Gikundiro Forever , asaba abandi bafana gukomeza kubareberaho

Gikundiro Forever yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 batishoboye bo mu Karere ka Nyarugenge

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo