Alex Song ku myitozo ya nyuma ya AS Kigali yahize kwitwara neza muri Djibouti (AMAFOTO)

Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna, yavuze ko bameze neza muri Djibouti ndetse biteguye kwitwara neza mu mukino bazahuramo na ASAS Djibouti Telecom ku wa Gatandatu.

AS Kigali iratangira urugendo rwayo muri CAF Confederation Cup ya 2022/23 ku wa Gatandatu aho yakirwa na ASAS Djibouti Telecom mu mukino ubanza uzabera kuri Stade Hassan Gouled Aptidon saa Kumi n’ebyiri z’i Kigali.

Iyi kipe iharagariye u Rwanda, yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga izakiniraho kuri uyu wa Gatanu.

Umunya-Cameroun Alex Song wamenyekanye cyane akinira Arsenal na FC Barcelone i Burayi, kuri ubu akaba akinira AS Arta/Solar7 yo muri Djibouti, yarebye iyi myitozo ndetse yifotozanya na AS Kigali yigeze gukina umukino wa gicuti n’ikipe ye mu 2020.

Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima, yavuze ko bagize urugendo rurerure, ariko abakinnyi bagenzi be bose bameze neza kandi biteguye neza umukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Umwuka ni mwiza mu ikipe. Ni umukino twiteguye neza, ariko ni umukino utoroshye kuko turi iw’abandi ariko kubera ko hari inshingano twazanye ndumva tuzawuhagararamo neza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nagize amahirwe yo gukina CAF Confederation Cup ishize kubera ibibazo nagize. Iyo urebye ikipe dufite, uko umwuka umeze, ndumva nta gihindutse tugomba kugera kure. Twagize ikiganiro hagati yacu ubwacu n’abayobozi, hari ibyo twiyemeje, ndakeka Imana izabidufashamo.”

Mu butumwa yageneye abafana ba AS Kigali n’Abanyarwanda muri rusange, Haruna yijeje ko bagomba kwitwara neza.

Ati “Ndabwira abafana ba AS Kigali aho bari hose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, turi hano nk’Abanyarwanda duhagarariye igihugu cyacu, tugomba guhagararira neza AS Kigali ndetse tugahagararira n’igihugu cyacu neza. Tugomba kucyimana aho turi hose, bose bakamenya ko turi Abanyarwanda.”

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzabera kuri Stade ya Huye ku wa 18 Nzeri 2022.

Umutoza Cassa Mbungo André akoresha imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga AS Kigali izakiniraho

Myugariro Rukundo Denis ukina ku ruhande rw’iburyo

Mugheni Kakule Fabrice na Bishira Latif basatira Kalisa Rachid wari ushoreye umupira

Kayitaba Bosco mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu

Rucogoza Eliassa atera umupira n’umutwe

Akayezu Jean Bosco ukina aca ku mpande

Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala mu kirere atera umupira n’umutwe

Alexandre Song (17) ukinira Arta Solar7 yarebye imyitozo ya AS Kigali

AMAFOTO: AS Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo