Alain-André Landeut utoza Kiyovu Sports arifuzwa n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, arifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Azam FC yo muri Tanzania, Tusker FC yo muri Kenya na Al Faysaly yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amakuru ahari avuga ko mbere gato yo guhura na APR FC, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, ari bwo uyu mutoza yatangiye ibiganiro na Azam FC yo muri Tanzania akaba yasimbura Umunya-Tanzania unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Kali Ongala utoza iyi kipe nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo gutandukana n’Umufaransa Denis Lavagne.

Kuba umwe mu bashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi n’abatoza yarebye umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2, biri mu bituma amakuru avugwa agira imbaraga.

Ku wa 30 Nyakanga uyu mwaka ni bwo Alain-André Landeut ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inkomoko mu Bubiligi, yemejwe nk’umutoza mushya wa Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka itatu.

Uyu mugabo amaze gutoza imikino 11 ya Shampiyona aho yatsinzemo itandatu, anganya itatu, atsindwa ibiri.

Nubwo ikipe ye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21, irushwa rimwe na Rayon Sports mbere, amaze iminsi atameranye neza n’ubuyobozi nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 3-1 ku wa 27 Ugushyingo 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo