Akari ku mutima wa Rugwiro wasezerewe muri APR FC yita ‘mama’ we mu mupira akerekeza muri Rayon Sports (VIDEO)

Nyuma y’uko myugariro Rugwiro Herve asezerewe muri APR FC yari amazemo imyaka 10 (2009-2019), avuga ko yababajwe no kutabona umwanya ngo asezere ku ikipe yamureze kuva akiri umwana. Umunsi wa mbere muri Rayon Sports ngo wamweretse ko akwiriye gukora cyane.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo we na bagenzi be bavanye muri APR FC berekagwa abafana kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2019 ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports cyo mu Nzove.

Kimenyi Yves, Rugwiro Herve , Sekamana Maximme , Amran Nshimiyimana na Nezeyimana bari basanzwe bakinira APR FC bakiriwe n’abafana benshi ba Rayon Sports ubwo berekanwaga.

Ku gicamunsi nibwo aba bakinnyi bose basinye muri Rayon Sports bavuye muri APR FC iheruka gusezerera abagera kuri 16. Ubwo bari bakimara gusinya amasezerano, bageze mu Nzove bakirwa na Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic, Visi Perezida wayo, Twagirayezu Thadee ushizwe Discipline , Itangishaka King Bernard , umunyamabanga wa Rayon Sports ndetse na Maitre Zitoni, umunyamategeko w’iyi kipe.

Rugwiro Herve niwe waganiriye birambuye n’abanyamakuru (mu mashusho ni uguhera ku munota wa 8:15).

Herve Rugwiro yavuze ko yumvikanye na Rayon Sports kuyikinira imyaka 2. Yirinze kugira icyo avuga ku mafaranga yaguzwe cyangwa ayo azajya ahembwa ahubwo avuga ko ayo ’yahawe ariyo yashimye’.

Abajijwe icyo abona cyaba cyarabaye intandaro yo kugira ngo we na bagenzi be 15 birukanwe muri APR FC (Rugwiro yari ayimazemo imyaka 10), yagize ati " Ni umusaruro muke, bashakaga igikombe, barakibuze , ngira ngo rero batwirukanye kugira ngo bazane amaraso mashya azabafasha kwitwara neza mu mikino iri imbere. Ntakindi nabivugaho gusa nziko ari iyo mpamvu wenda ndebye ibyari bimaze kuba, tumaze kubura ibikombe 2 bikomeye mu Rwanda,....kandi ubundi muri APR FC basaba ko nibura mubona kimwe muri 2...."

Yavuze ko bajya kumenya ko birukanwe, bari bavuye mu myitozo ya mu gitondo, babwirwa ko hari abirukanwa abandi bagasigara.

Ati " Uwo munsi batubwiye ko tugomba gukora inama. Inama twarayikoze , bavuga ko hari abo bagomba gusezerera bari bwiyumve kuri liste, n’abari busigare ...twe twiyumvise muri liste y’abasohoka, ni uko byagenze."

Rugwiro Herve yerekeje muri Rayon Sports yari amaze igihe ahangana nayo mu myaka yose yari amaze muri APR FC....uwo bahanganiye umupira ni Sefu babisikanye na we yerekeza muri APR FC

Bamwe baratunguwe , abandi ntibatungurwa

Rugwiro akomeza avuga ko bamwe byabatunguye, abandi ntibatungurwa. Ati " Burya bitewe n’ukuntu ubona ibintu , hari abatunguwe n’abataratunguwe , gusa ni icyemezo cya ba nyiri ikipe , twebwe turi abakozi , ntakindi wari gukora usibye kumva ibyo bakubwiye."

Ku bijyanye no kuba bamwe barashinjwe umusaruro muke, abandi bagasigara, Rugwiro yavuze ko atabimenya kuko ngo atari mu bafashe umwanzuro.

Ku bijyanye n’umusaruro muke birukaniwe muri APR FC, Rugwiro yabajijwe niba abona utazabakurikirana, asubiza agira ati " Ntabwo uzadukurikirana,...mu mupira ibintu byose bibaho, njyewe muri aka kanya nje gutiza imbaraga zanjye Rayon Sports kandi ndabizi ko zihari kandi zizabagirira akamaro."

Kugenda ntasezeye ku ikipe mfata nka ‘mama’ mu mupira byarambababaje

Icyababaje Rugwiro Herve kurusha ibindi ni ukuba atarabonye akanya ko gusezera kuri APR FC afata nk’umubyeyi mu mupira w’amaguru.

Ati " Ntakuntu utababara , ni ikipe uba ushaka ko wasezera neza , muby’ukuri ni nka ’mama’ wanjye mu mupira sinabeshya, ...kuva nava mu rugo nkiri umwana, nkirerwa na mama, nahise njya muri APR FC , urumva rero nibo bankujije ...kugenda ntasezeye cyangwa wenda kugira iryo jambo cyangwa gutegura icyo gikorwa ngo nsezere , ni ibintu biba bibabaje, birumvikana."

Icyo asezeranya abafana ba Rayon Sports avuga ko bakunda intsinzi

Ati " Rayon Sports ni ikipe ikomeye , ni ikipe isaba byinshi kubera ko ni ikipe ikomeye koko ...izitabira Champions League, ifite public (abafana) bakunda intsinzi kandi ikunda n’umupira , urumva rero nk’umukinnyi ikidutegereje ...pressure (igitutu) ntiyabura , nkuko muri APR FC yari iririmo , ni ibintu bisanzwe , gusa ni ugukora adaptation (guhita tumenyera), tugatanga ibyiza byinshi. Urumva ntawakwifuza gutanga ibibi. Ibyo aribyo byose tuje hano twifuza gutanga ibyiza byinshi , tuzanashyiramo imbaraga mu buryo bushoboka kugira ngo dushimishe abafana n’ikipe muri rusange."

Umunsi wa mbere ngo wamweretse akazi kamutegereje

Avuga ku munsi we wa mbere muri Rayon Sports, Rugwiro yavuze ko ari umunsi wamweretse ko afite akazi kenshi ko gukora.

Ati " Ni umunsi mwiza ariko ni n’umunsi unyereka ko ngomba gukora kubera ko ntabwo abafana baza bangana gutya ngo wumve ko ari ibintu biri normal (bisanzwe) , ni ibintu bikomeye kubera ko ntabwo nabibonaga cyane. Muri APR FC baraza ariko ntabwo ari benshi nk’ahangaha....yaba ari ku myitozo haba hari abafana ...ni ikintu gikomeye rero , mpise mbona ko bitandukanye ku rwego rw’abafana."

Ikiganiro cya Rugwiro Herve ni uguhera ku munota wa 8:15

Inkuru bijyanye :

Kimenyi, Rugwiro, Sekamana, Amran, na Mirafa bakiriwe n’imbaga y’abafana ba Rayon Sports (PHOTO+VIDEO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • job

    ha no twe abafana turi bangir’umusbinga ubwo rero ntawukurebera ibyawe ugomba kuhibera. haba mu bikorwa no mumagambo

    - 3/07/2019 - 07:38
  • FABIEN

    murakoze gushaka abaziba icyuho abagambanyi ba equipe bari baduteje ariko mwihangane murebeneza ntimutuzanire babasaza(Migi na Iranzi) kuko iyo umuntu ashaje asaza yanduranya batazatuzanira imico mibi mubeza mwazanye

    - 3/07/2019 - 10:38
  • FABIEN

    murakoze gushaka abaziba icyuho abagambanyi ba equipe bari baduteje ariko mwihangane murebeneza ntimutuzanire babasaza(Migi na Iranzi) kuko iyo umuntu ashaje asaza yanduranya batazatuzanira imico mibi mubeza mwazanye

    - 3/07/2019 - 11:01
  • FABIEN

    murakoze gushaka abaziba icyuho abagambanyi ba equipe bari baduteje ariko mwihangane murebeneza ntimutuzanire babasaza(Migi na Iranzi) kuko iyo umuntu ashaje asaza yanduranya batazatuzanira imico mibi mubeza mwazanye

    - 3/07/2019 - 11:02
  • FABIEN

    murakoze gushaka abaziba icyuho abagambanyi ba equipe bari baduteje ariko mwihangane murebeneza ntimutuzanire babasaza(Migi na Iranzi) kuko iyo umuntu ashaje asaza yanduranya batazatuzanira imico mibi mubeza mwazanye

    - 3/07/2019 - 11:06
  • Sostene

    Nishimiye icyemezo cya bayobozi basezereye abakinnyi ba APR FC, ntamusaruro batangaga murakoze

    - 4/07/2019 - 07:45
Tanga Igitekerezo