Akarasisi, umuziki, udushya,...Bya BIRORI BYA APR FC yakira IGIKOMBE byatangiye

Kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 nibwo APR FC ishyikirizwa igikombe cya Shampiyona yamaze kwegukana ku mukino yakiramo Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium mu birori byabimburiwe n’Akarasisi k’abafana bazengurutse Umujyi wa Kigali kugera i Nyamirambo.

Ni ibirori ubona ko byateguwe neza cyane kuko buri kintu kiri ku murongo wacyo kandi hakaniganzamo udushya twinshi cyane.

Ubwo abafana ba APR FC bari bamaze gutangira kwinjira muri Stade batunguwe n’ikipe yabo yinjiriye mu marembo manini ya Stade iri muri Bus itatse ibirango bya APR FC.

Guhera saa sita na mirongo ine n’itanu, DJ Toxxyk yatangiye gususurutsa abafana mu muziki uvangavanze ariko uryoheye amatwi.

Ni ibirori kandi biri bususurutswe na Riderman ndetse na Chris Easy.