Akanyamuneza ni kose! Rayon Sports yahize gutsinda Police FC, yakoze imyitozo ya nyuma (Amafoto + Video)

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona izakirwamo na Police FC ku wa Gatandatu ndetse abakinnyi bemereye ubuyobozi ko bagomba kuwutsinda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga cyo mu Nzove.

Abakinnyi bari bafite akanyamuneza ku maso ndetse bakoranaga imbaraga bitegura umukino bazahuriramo na Police FC ku wa Gatandatu saa Cyenda, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yavuze ko ikipe ye imeze neza ndetse bashaka gutsinda uyu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona.

Ati “Ikipe imeze neza, ubu turi mu mwuka mwiza twitegura Police FC tuzakina ejo. Turashaka gutsinda ariko kugira ngo dutsinde tugomba gukina neza dushishikaye.”

Abajijwe niba kuba abakinnyi batarakoze imyitozo ku wa Kane ntacyo byangiza ku mukino bafite ku wa Gatandatu, yagize ati “Ejo hashize wari umunsi w’ikiruhuko ku bakinnyi.”

Uyu mutoza yavuze ko kuba Rayon Sports imaze iminsi itsinda ibitego bike mu mukino atari ikibazo kuko icya ngombwa ari ukubona uburyo bwinshi bwo gutsinda ahubwo hagashakwa uburyo bwabyazwa umusaruro.

Ati “Amakipe hari uburyo yegeranye, ni yo mpamvu rimwe na rimwe haboneka ibitego bike. Ushobora kurema uburyo bwinshi ukaba ukeneye gukemura uburyo bwo gushyira umupira mu izamu.”

Yasabye abafana kongera gushyigikira ikipe yabo nk’uko babigenje mu mikino iheruka kuko bayitiza umurindi kandi bigatera abakinnyi ishyaka.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko uyu mukino bawiteguye n’imbaraga nyinshi kuko bazi ko Police FC yifuza kujya imbere ya Gikundiro.

Ati “Police FC ni ikipe tuziranye haba muri Shampiyona, haba no mu yindi mikino irimo ya gicuti. Mu mikino ibanza twarayitsinze, igitego 1-0, n’ubu turabizi ko umukino uzaduhuza uzaba ukomeye kuko tuyiri imbere kandi yifuza ko yatujya imbere. Tugomba kuyitegura n’imbaraga nyinshi, tuyiteguye neza haba ku ruhande rw’ubuyobozi n’urw’abafana bari kuza ari benshi muri iyi minsi.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi bihaye intego yo gutsinda uyu mukino wa Police FC ndetse Rayon Sports yizeye gutahana amanota atatu.

Ati “Nta mukinnyi ubura mu myitozo bose bariteguye, bazi ko ikibategereje ari Police FC, mu mutima wabo bazi ko bagomba gutsinda Police FC, babyemereye ubuyobozi ndetse turabyizeye ko ku munsi w’ejo tuzatahana amanota atatu.”

Mu mikino 24 imaze gukinwa, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu gihe Police FC ifite amanota 35 ku mwanya wa gatandatu.

Amafoto + Video: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo