Rutahizamu w’Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wamaze kugera mu Rwanda yahawe ikaze n’abarimo akanama ngishwanama ka Rayon Sports.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 nibwo Luvumbu yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Yahise ajyanwa ahari hari kubera inama y’akanama ngishwanama ka Rayon Sports yari iyobowe na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidele, bamuha ikaze.
Biteganyijwe ko Luvumbu agomba kumvikana na Rayon Sports, bakagirana ibiganiro byo kuyigarukamo nyuma y’ukoyayiherukagamo muri 2021.
Luvumbu yari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda .Muri 2013 yakiniye AS Lojolu yo muri Congo, ayivamo ajya muri AS Vita Club. Muri 2017- 2019 yakinnye muri Royale Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi. Yayivuyemo ajyamuri AS FAR yo muri Maroc. Yakiniye kandi Youssoufia Berrechid yo muri Maroc. Yavuye muri Rayon Sports yerekekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto.
Abagize akanama ngishwanama ka Rayon Sports bamuhaye ikaze
/B_ART_COM>