Abagize umuryango w’Akadege Family ari nawo urimo ikipe y’Akadege FC biyemeje gushyira imbaraga mu gukomeza guteza imbere siporo muri Kigali cyane cyane umupira w’amaguru binyuze mu mikino itandukanye bagiye kujya bitabira ndetse n’amarushanwa bazajya bategura.
Ni umwe mu mwanzuro bagezeho kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024 ubwo basozaga amarushanwa bakoze hagati yabo. Ni irushanwa bakoze bigabanyijemo amakipe abiri, bakina imikino ya gishuti, irushanwa ryasojwe ryegukanywe n’ikipe ya B y’Akadege FC yari iyobowe na Rugundana Felix nka kapiteni. Amakipe yombi yari yanganyije 1-1, ikipe B itsinda kuri Penaliti 5-4.
Nyuma y’uyu mukino, abitwaye neza bahawe ibihembo byihariwe na Kabera Thomas wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza, uwatsinze ibitego byinshi ndetse anaba umukinnyi w’irushanwa.
Eng. Muhire Jean Claude , Perezida w’Akadege FC yabwiye Rwandamagazine.com ko bamaze kwiyemeza kwitabira amarushanwa menshi ndetse n’imikino ya gishuti mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru imbere muri Kigali.
Yavuze ko uretse kuba nk’Akadege FC bazamura zimwe mu mpano z’abakiri bato, ngo gutegura imikino inyuranye ya gishuti bizafasha ku kongera abanyamuryango bashya ndetse banagende bakora ubukangurambaga bunyuranye bwo guteza imbere umupira w’amaguru imbere.
Yagize ati " Hari umugani uvuga ngo abadafite umwanya muto wo gukora sport bazabona umwanya uhagije wo kurwara. Twebwe rero nyuma yo kumenya akamaro gakomeye ka siporo, twiyemeje kubikoramo ubukangurambaga. Twari dusanzwe hari amarushanwa twitabira ariko ubu bigiye kurushaho. Tuzategura amarushanwa andi tuyitabire ndetse dukine n’imikino ya gishuti inyuranye."
Yunzemo ati "Uretse kuba muri iyo mikino duhura tukanasabana, hari abakiri bato dufite cyangwa baba mu yandi makipe bagenda bigaragarizamo bikaba byabafasha kubona amakipe mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri."
Akadege FC yashinzwe muri 2002, ishingwa n’abantu bari batuye munsi y’ikibuga cy’indege i Kanombe ari naho mbere bakoreraga imyitozo ariko ubu bakaba basigaye bakorera imyitozo ku kibuga cy’i Ndera kwa Padiri ari naho bakirira imikino yabo. Yashinzwe na Eng. Muhire Jean Claude afatanyije n’abandi bake. Batangiye ari abanyamuryango 15 ariko ubu imaze kugira abanyamuryango bagera kuri 200 baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
I bumoso hari Dusabimana Jean Marie Vianney bahimba Mbuyu , umumyamabanga w’Akadege FC, i buryo hari Eng. Segaciro Elie, Visi Perezida wa mbere w’Akadege FC
Ikipe B y’Akadege FC
Ikipe A y’Akadege FC
Mbere yo gutegura amarushanwa atandukanye no kwitabira andi ngo bakomeze gushyira itafari ryabo mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Kigali, babanje gutegura irushanwa hagati yabo bigabanyamo amakipe 2, A na B
Rugundana Felix wari uyoboye ikipe B yanegukanye igikombe
Arch. Dushime William, umwe mu banyamuryango b’imena b’Akadege FC
Eng. Uwamungu Regis bahimba Matampi niwe watozaga ikipe A