Ikipe y’Abanyamukuru b’Imikino (AJSPOR FC) yatsinze iya Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Queensland muri Australia ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama, kuri Kigali Pelé Stadium.
Abanyarwanda baba muri Leta ya Queensland ni bo batangiye umukino bari hejuru ndetse bawuyobora guhera ku munota wa 16 ku gitego cyinjijwe na Nkurunziza Steven ku mupira ukomeye yateye uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina.
Mu gihe AJSPOR FC yagorwaga no kubona izamu aho yahushije uburyo burimo ishoti ryatewe na Mugaragu David rigafata umutambiko w’izamu, Diaspora yo muri Queensland yatsinze igitego kabiri ku munota wa 29, cyinjijwe na Murangira Sudi.
Ikipe y’Abanyamakuru b’Imikino, AJSPOR FC, yabaye nk’ikangutse ihindura umukino, bitangira gutanga umusaruro ku munota wa 35 ubwo yatsindirwaga igitego cya mbere na Bigirimana Christian.
Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire ni bwo Rusine Didier yishyuye igitego cya kabiri ku ruhande rwa AJSPOR, ku mupira mwiza yahawe na Mugaragu David.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Queensland yongeye gutangirana imbaraga zo gushaka igitego cya gatatu, ariko ntibyayihira.
AJSPOR FC yahise iyikosora ku munota wa 52, Rusine Didier atsinda igitego cya gatatu cy’abanyamakuru ku mupira yakaragiye mu rubuga rw’amahina.
Nyuma y’iminota ibiri, Rusine yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kane, ashatse gucenga umunyezamu baragongana.
Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Nshimiyimana Richard "Machad" yatsindiye AJSPOR igitego cya kane ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita umutambiko umanuka ujya mu izamu, ashimangira intsinzi y’ibitego 4-2.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Mulindangabo, yavuze ko basanzwe bahura bagakora siporo ndetse bafite amakipe ari mu byiciro bitandukanye.
Ati “Nubwo abana batiteguye neza kubera urugendo, ariko dusanzwe dukora siporo, dufite ikipe y’Abanyarwanda ikina hariya, kandi turi gutoza n’abana batoya bafite imyaka 10 kugira ngo turebe ko twagira abazajya mu Mikino Olempike.”
Umuyobozi ushinzwe Imiryango y’Abanyarwanda baba hanze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine, yavuze ko bishimishije kubona umukino nk’uyu uhuza Abanyarwanda, avuga ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi bihuza abanyagihugu bavuye mu bice bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba muri Queensland n’ubwa AJSPOR bwiyemeje gukomeza ubufatanye, hemezwa ko umukino nk’uyu uzajya uba buri mwaka.
Abanyamakuru ba Siporo bishyushya....Shema usanzwe afotora Siporo ahanganira umupira na Mihigo Saddam wa Isango Star
Desire Hatungimana utoza AJSPOR yabanje kwerekera abasore be uko bikorwa, anabereka ko na we hari icyo azi ku kuwuconga
Richard bahimba Machad usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaje gufasha bagenzi be bahoze bakinana ndetse atsinda igitego cy’akataraboneka cyanyuze buri wese wari kuri Pele Stadium
Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Queensland muri Australia bishyushya mbere y’umukino
Abanyamakuru batandukanye baba baje gushyigikira bagenzi babo:I bumoso hari Lorenzo Musangamfura wa RBA, Desire Hatungimana utoza AJSPOR, Kwizigira wa RBA na Ephrem wa Flash FM
Uri i buryo ni Muhire Eric bahimba Depay, Videographer w’ikipe y’igihugu , Amavubi
Intambwe ishinguye n’inseko ye birasobanutse ! Arishimira urwego abanyamakuru b’imikino bagezeho mu gutara no gutangaza inkuru no kuwuconga mu mikino nk’iyi ! Uyu ni Butoyi Jean ukuriye AJSPOR
Umuyobozi ushinzwe imiryango y’Abanyarwanda baba hanze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine asuhuza amakipe yombi
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Mulindangabo (wambaye ingofero) asuhuza amakipe yombi
Mugaragu David wa RBA wari kapiteni kuri uyu mukino asuhuza abayobozi
11 Queensland yabanje mu kibuga
11 AJSPOR yabanje mu kibuga
Uwa kabiri i buryo ni Augusti Bigirimana, umutoza wungirije
Hubert wa RBA yabanje ku ruhande rw’i buryo rwugarira
Ishimwe Olivier bahimba Demba Ba wa Inyarwanda.com yari mu bagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga
Ihangane urakira , imiti nguhaye iragufasha !Samila wa Fine FM niwe wari umuganga wa AJSPOR
Jules usanzwe afotora siporo yabanje mu kibuga hagati
Mugaragu mu kazi !Yashakaga uko ikipe ye yakwishyura ibitego 2 yabanjwe
Pogba umwe muri ba myugariro bari bahagaze neza mu ikipe ya Queensland