Mu ijoro ryakeye ni bwo rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ wakiniraga Police FC, Hakizimana Muhadjiri yerekeje muri Arabie Saoudite aho agiye gukinira Al-Kholood Club ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Hakizimana Muhadjiri wasoje amasezerano muri Police FC, yumvikanye na Al-Kholood Club amasezerano y’umwaka umwe mu kwezi gushize.
Ubwo yerekezaga muri Asie mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, yaherekejwe n’umugore we, Muteteri Alice ’Pitchou’ babyaranye umukobwa, Ineza Britta Aqsa, muri Mutarama uyu mwaka.
Mu bandi bamuherekeje harimo mwishywa we, Ahishakiye Nabil ukinira Gicumbi FC na Isiaka Murekezi usanzwe ari inshuti ya Muhadjiri.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 ku byangombwa akiniraho, yari amaze mu Rwanda imyaka ibiri yakiniyemo AS Kigali na Police FC nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Yerekeje muri Asia nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.
Hakizimana Muhadjiri uvukana na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.
Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali FC atakiniye igahita imutanga muri APR FC.
Hakizimana Muhadjiri yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’ndege cya Kigali i Kanombe aherekejwe n’umugore we, Muteteri Alice ’Pitchou’
Mwishywa wa Muhadjiri, Ahishakiye Nabil wambaye T-shirt n’inshuti ye Murekezi Isiaka bari mu bamuherekeje
/B_ART_COM>