Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye yo kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League izahuramo na Al Hilal. Kugeza ubu abakinnyi bose bafite ’Morale’ nyuma yo guhembwa amezi ya Kamena na Nyakanga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2019 nibwo abakinnyi ba Rayon Sports bahawe umushahara w’ukwezi kwa Nyakanga 2019. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize nabwo bari bahawe umushahara w’ukwezi kwa Kamena.
Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi wari wanitabiriye imyitozo ya mu gitondo yo kuri uyu wa Gatatu yatangarije Rwandamagazine.com ko ibintu byose bari kubishyira ku murongo bahereye ko abakinnyi bagomba kujya bahemberwa igihe, ubundi bagakora akazi ntakibazo na kimwe bafite. Yavuze ko igikenewe cyose ngo hitegurwe umukino wa Al Hilal kiri gukorwa.
Ati " Nka Komite nshya twiyemeje ko abakinnyi bazajya bahemberwa igihe, ubundi bagakora akazi kabo, natwe tugakomeza kubaba hafi nk’ubuyobozi. Imyitozo iri gukorwa 2 ku munsi, abakinnyi bameze neza . Twamaze gukina umukino wa gishuti umwe , hari nundi wa AS Kigali tuzakina kuri uyu wa gatanu. Muri make byose biri ku murongo kandi turakomeza gushyira buri hamwe imbaraga twitegura Al Hilal. "
Harabura icyumweru kimwe ngo habe umukino ubanza uzahuza amakipe yombi i Kigali. Ni umukino uteganyijwe tariki 11 Kanama 2019. Umukino wo kwishyura uzabera muri Sudani mu byumweru 2 bizakurikiraho.
Ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2019 Rayon Sports na AS Kigali zizahagaraira u Rwanda mu marushanwa nyafurika zizahurira mu mukino wa gishuti uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yarebye imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu mu gitondo
Nyuma y’imyitozo, Morale yari yose
Abakinnyi ba Rayon Sports bafite inkomoko mu Burundi
PHOTO: RENZAHO Christophe
Aime
Ni mukomerezaho ubundi muduhe ibyishimo bahungu bacu
Kagango Jean Claude
kbs ni byiza cyane comite irimo gukora ndayishyigikiye
GATO
KO MBONA ABA BASORE BAZICA UMUNYASUDANI
Ishimwe Yarakoze Seti Kefa
Nibyo kbc, nibahabwe burikimwe cyose hanyuma tuzatsinde Hilal.
karenzi
Ko mbona staff, cyane muganga wungirije, wagirango ntibishimye? Aho bo baba babagezeho?