Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo Ndikumana Hamad Katauti wari usanzwe ari umutoza wungurije muri Rayon Sports yasezeweho bwanyuma ndetse anashyingurwa mu irimbi ry’i Nyamirambo.
Hamad Katauti yapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu. Nta ndwara n’imwe yari arwaye ndetse ngo ntanirwara itungurana yari asanzwe arwara. Byageze ku isaha ya saa munani z’ijoro araremba ari nabwo bahamagaje Mugemana, umuganga mukuru wa Rayon Sports agezeyo bamujyana kwa muganga , apfira mu nzira bataramugeza ku kigo Nderabuzima cya Rwampara aho bari bamubanje ngo bamusuzume.
Mu masaha ya saa munani z’amanywa nibwo Katauti yasezeweho bwa nyuma mu rugo aho yari asanzwe atuye munsi ya Stade Regional. Ni umuhango witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, Visi Perezida Gacinya Chance Denis, Muhire Jean Paul , umubitsi wayo ndetse n’abandi banyuranye bahoze mu buyobozi bucyuye igihe. Abakinnyi ba Rayon Sports, abafana bayo, abafana b’andi makipe anyuranye, abakinnyi ba Musanze FC Katauti yahoze atozamo umwaka ushize nabwo ari umutoza wungirije n’abandi banyuranye bari muri uyu muhango.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, Kayiranga Vedaste, Visi Perezida wa FERWAFA, Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe iterambere rya siporo muri MINISPOC n’abandi bayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta nabo batabaye umuryango wa Katauti.
Kujya kumusengera mu Mugiti wo kwa Kadafi byabaye nkibitinda kuko hari hagitegerejwe umuryango we waturutse mu Burundi. Saa kumi n’imwe n’iminota itanu nibwo umuryango wa Katauti wari uturutse mu Burundi wageze mu rugo, bamusezeraho, nyuma umubiri uhita ujyanwa gusengerwa bwanyuma mu musigiti ahazwi cyane nko kwa Kadafi.
Ahagana mu masa kumi n’ebyiri n’igice nibwo umubiri wa Katauti washyinguwe mu irimbi ryo mu Rugarama aho abayisilamu bashyingura i Nyamirambo.
Imodoka yazanye umubiri
Imbaga y’abantu yari yaje kumuherekeza
Bazanye umubiri we mu rugo ngo inshuti n’abavandimwe bawusezeraho bwanyuma
Muvunyi Paul , Perezida wa Rayon Sports yari muri uyu muhango
Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi na we yaje kwifatanya n’aba-Sportifs muri rusange guherekeza Katauti
Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports
Pierrot, Diarra na Tidiane Kone bari baje gusezera bwanyuma ku mutoza wabo
Gakwaya , Gacinya na Vedaste , Visi Perezida wa FERWAFA
Martin Rutangambwa
Thierry Hitimana bakinanye na Katauti muri Rayon Sports, bakinana no mu ikipe y’igihugu…Ni umwe mubo banabanaga mu cyumba iyo babaga bagiye mu Mavubi
Umuganga wungirije wa Rayon Sports
Kari agahinda kenshi ku bari baje guherekeza bwanyuma Ndikumana Katauti Hamad
Maman wa Katauti yarize cyane ubwo yageraga aho umwana we yari atuye
Yannick Mukunzi byamunaniye kwihangana ...asuka amarira
Abagore bajya kumusezera...bo baguma mu rugo , ntabwo bajya bajya ku irimbi
Nkunzingoma Ramazani utoza abazamu na we kwihangana byamunaniye
Abafana b’andi makipe nabo bari baje guherekeza Katauti wakiniye n’ikipe y’igihugu igihe kirekire
Ndayishimiye Eric Bakame ku murongo ajya gusezera bwanyuma kuri Katauti
Mutsinzi Ange, myugariro wa Rayon Sports
Mugisha Gilbert, rutahizamu wa Rayon Sports
Faustin Usengimana, myugariro wa Rayon Sports
Habimana Yussuf umaze igihe yaravunitse na we yari ahari
Nyandwi Saddam, myugariro wa Rayon Sports
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Manzi Thierry
Abakinnyi ba Musanze FC Katauti yatozaga umwaha ushize nabo baje kumusezeraho
Lomami Frank wahoze akinira Rayon Sports...ubu akina muri Musanze FC
Wai Yeka
Umuyobozi wa Azam TV Rwanda
Van Damme(i buryo) ukuriye abafana ba Police FC na we yari yaje kwifatanya nabaherekeje Katauti
Umugore wa Karekezi na we yaje gufata mu mugongo umuryango wa Katauti
Rule ukinira Musanze FC hamwe na Shasir ukinira Rayon Sports
Gakwaya Olivier (i bumoso) na Mugemana, umuganga mukuru wa Rayon Sports
Claude Muhawenimana (i bumoso), ukuriye abafana ba Rayon Sports n’abafana b’Amavubi ndetse na Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports ndetse akaba n’umwungiriza mu bafana b’Amavubi
Francis (i buryo) ukinira Kiyovu Sports na we yari ahari
Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports
Minani Hemed aganira n’abafana ba Rayon Sports
Nkundamatch w’i Kilinda
Bajyanye umubiri we kuwusengera bwa nyuma ku musigiti wo kwa Kadafi
Kuva mu rugo ugana ku musigiti bagendaga n’amaguru kuko ariko bigenda mu idini ya Islam
Kari agahinda kuri Papa wa Katauti
Imodoka ubwo yari imukuye ku Musigiti amaze gusengerwa bwa nyuma
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
Schadrack
Nibihangane mwisi nuko bimera
######
mwakozecyane Iman inwakire mubayo
######
Yooooo rip