Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo irahura n’iya Guinea kuri uyu wa Mbere saa Kumi n’ebyiri mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya ¼ cya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigai Arena.
U Rwanda rurakina uyu mukino nyuma yo kuba urwa kabiri mu itsinda A ubwo rwatsindwaga na Cap-Vert amanota 82-74, yo igahita ibone itike ya ¼.
Amategeko mashya agenga irushanwa rya FIBA Afrobasket ryatangiye gukinwa buri myaka ine aho kuba buri myaka ibiri nk’uko byari bimeze mbere ya 2017, avuga ko amakipe yabaye aya kabiri ahura n’ayabaye aya gatatu mu matsinda, akitoranyamo ane akina ¼.
Kuba u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda A n’amanota atanu rwanganyaga na Cap-Vert (hakarebwa ku mukino wabihuje), bivuze ko ruzahura na Guinea yabaye iya gatatu mu itsinda B.
Guinea yatsinze umukino umwe wa Misiri ku manota 86-78 ku wa Gatandatu, binganya amanota ane kimwe na Centrafrique yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Tunisia 68-51.
Kunganya kw’ibi bihugu bitatu, byatumye harebwa ku kinyuranyo cy’amanota byizigamye hashingiwe ku yo byatsinze, Misiri iba iya kabiri, Guinea iya gatatu mu gihe Centrafrique yabaye iya kane, yahise isezererwa nk’uko byagenze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yo yatsinzwe na Angola amanota 73-58 mu itsinda A.
Tunisia ifite igikombe giheruka, yabaye ikipe ya mbere izamutse itsinze imikino yayo yose mu itsinda mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Kuri uyu wa Mbere, Angola irahura na Misiri saa Cyenda muri Kigali Arena mbere y’uko u Rwanda rwisobanura na Guinea guhera saa Kumi n’ebyiri.
/B_ART_COM>