African Taekwondo Championships: Senegal na Niger nazo zageze mu Rwanda

Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022, amakipe y’ibihugu bibiri, Senegal na Niger yageze mu Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu Rwanda kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2022.

Ahagana saa saba z’urukerera nibwo aya makipe yageze mu Rwanda. Amakipe yombi yazanye abakinnyi bose haba abazakina imikino y’imyiyerekano (Poomsae) ndetse n’abazakina imikino yo kurwanya (Kyorugi).

Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izatangira kuwa gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022 isozwe ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’ibihugu 40.

Igikombe cy’iri rushanwa giheruka cyahataniwe muri Senegal mu mwaka ushize, kikaba cyaregukanywe na Tunisia mu bagabo ndetse na Morocco mu bari n’abategarugori.

Ikipe ya Niger ubwo yahageraga

Ikipe ya Senegal na yo yageze mu Rwanda


Muri ayo masaha nibwo hageraga abasifuzi n’abandi banyuranye bafite imirimo yo ku rwego rwo hejuru muri iri rushanwa. Bose bari kwakirwa na Bagabo Placide ushinzwe kuritegura

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo