Ikipe ya Morocco yabimburiye abandi kugera i Kigali, aho ije yitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu Rwanda kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2022.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine n’itanu (6:45am) ni bwo itsinda rya mbere ry’abagize ikipe ya Morocco ryari rigeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, rikaba rigizwe n’abakinnyi batatu bazahatana muri Poomsae, Umutoza wabo, bayobowe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo muri Morocco.
Biteganyijwe ko Gabon na Misiri (Egypt) ari bo bagera i Kigali bwa kabiri, aho bahagera mu gicuku cy’icy’ijoro ry’iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 11/07/2022 saa saba z’ijoro (1:00am).
Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izatangira kuwa gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022 isozwe ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’ibihugu 40.
Igikombe cy’iri rushanwa giheruka cyahataniwe muri Senegal mu mwaka ushize, kikaba cyaregukanywe na Tunisia mu bagabo ndetse na Morocco mu bari n’abategarugori.
Hari hateguwe abakira iyi kipe
Bagabo Placide, Umuyobozi w’iri rushanwa niwe wabakiriye
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>