Adolphe wavuye mu kibuga azenga amarira mu maso, amerewe gute ?

Nyuma yo kuva mu kibuga mu minota ya mbere y’umukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports yari yasuye Al Hilal Benghazi, amarira azenga mu maso, umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe ubu yamaze gukira ndetse ari mu bari kwitegura umukino wo kwishyura.

Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, umunyezamu Adolphe Hakizimana yavunitse mu minota 10 ya mbere y’umukino ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Osamah Alshareef.

Adolphe yasohotse mu kibuga arira kuko atumvaga uburyo avunitse hakiri kare ku mukino nk’uyu, ndetse ahita ajya mu rwambariro, agaruka mu gice cya kabiri, ahita ajya kwicara muri Stade na bagenzi be.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com aremeza ko uyu musore yamaze gukira ndetse ari mu bakoze imyitozo kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023 kuri Stade ya Kigali.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1. Izatsinda mu mukino wo kwishyura izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Adolphe ubwo yasohokaga mu kibuga

Adolphe (hagati) yahise ajya muri Stade kwicarana na bagenzi be ariko bigaragara ko akibabara ukuboko

Adolphe Hakizimana ari mu bari kwitegura umukino wo kwishyura

Ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo