Eng. Hersi Ally Saidi uri mu bashinzwe kugurira no kurambagiriza Yanga SC yo muri Tanzania abakinnyi, ari kumwe n’umutoza muri iyi kipe, Kaze Cédric, bombi bakurikiye umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatanu.
Hersi Ally Saidi n’Umurundi Kaze Cédric bageze mu Rwanda ku wa Kane aho babanje gukurikirana imyitozo Kiyovu Sports yakoreye ku Mumena.
Kuri uyu wa Gatanu, bombi bari kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho bakurikiranye umukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Gasogi United ibitego 2-0.
Mu byabazanye i Kigali harimo kurambagiza Abarundi Nshimiyimana Ismael ‘Picthou’ na Bigirimana Abed bakina hagati muri Kiyovu Sports ku buryo bashobora kwerekeza muri Yanga SC.
Bigirimana Abed umaze imyaka ibiri mu Ikipe y’Urucaca, aracyafite amasezerano y’umwaka mu gihe mugenzi we, Nshimiyimana Ismael, amaze gukina umwaka umwe muri ibiri yari yasinye mu mpeshyi ya 2021.
Amakuru avuga ko atari aba bakinnyi bombi gusa bifuzwa na Yanga SC yo muri Tanzania kuko mu byazanye abayobozi bayo harimo no kureba rutahizamu w’Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Essombe Willy Onana.
Yanga SC iri mu makipe akunzwe cyane muri Tanzania, ikunze kugura abakinnyi bavuye muri Shampiyona y’u Rwanda. Abayiherukamo barimo Niyonzima Haruna, Sibomana Patrick n’Umunya-Ghana Michael Sarpong.
Abaturutse muri Yanga SC barambagije abakinnyi ba Kiyovu Sports bicaranye na Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal
Eng. Hersi Ally Saidi ni we ukunze kugurira Yanga SC abakinnyi
Umutoza Kaze Cédric na we yakurikiranye umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwizeye ko bushobora kugurisha Bigirimana na Nshimiyimana muri Tanzania
Bigirimana Abed na Nshimiyimana Ismael bakinnye iminota yose y’umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United
Amafoto: Renzaho Christophe
.
/B_ART_COM>