Abayoboye Rayon Sports bari bahari! AMAFOTO 400 utabonye yaranze Rayon Day 2022

Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Igikundiro 2022 cyangwa Rayon Sports Day byaranzwe na byinshi bitandukanye birimo ubwitabire bwuzuye bw’abakunzi bayo by’umwihariko abigeze kuyiyobora.

Muri ibi birori byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, abakunzi ba Rayon Sports ntibakanzwe n’imvura kuko bakubise bakayuzura.

Abayoboye Rayon Sports barimo Ruhamanyambuga Paul, Paul Muvunyi, Murenzi Abdallah, Ntampaka Théogène, Gacinya Denis na Munyakazi Sadate bari mu bihumbi by’aba-Rayon bitabiriye Umunsi w’Igikundiro 2022.

Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Meya w’Akarere ka Nyanza gakorana na Rayon Sports, Ntazinda Erasme n’abayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yashimiyeabaterankunga n’abafanyabikorwa b’iyi kipe, za fan club ziyigize, abakunzi n’abafana bayo.

Mu birori byaranzwe Rayon Sports Day 2022 harimo gususurutswa n’abahanzi; Eric Senderi , Afrique, Ish Kevin n’abandi.

Herekanywe kandi abakinnyi ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23 mbere y’uko haba umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzwemo na Vipers SC yo muri Uganda igitego 1-0 cyinjijwe na Bobosi Byaruhanga ku munota wa kane.

Ku isaha ya saa munani ubwo iyi foto yafatwaga, ni aha ubwitabire bwari bugeze

Nzeyimana Lucky niwe wayoboye ibi birori

Abafana bari mu bicu kuva ibirori bitangiye kugeza umukino wa gishuti ushojwe

Maximme na we yari yeguye micro ngo ashimishe aba Rayon ku munsi wabo

Senderi na we yaraserutse , abafana arashyushya karahava

Afrique ni umwe mu bahanzi bataramiye aba Rayon

DJ Briane yavangaga imiziki

Iyi ndege ya Skol nayo yaryoheje ibirori

Uhereye i bumoso hari Furaha JMV wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports, Ruhamyambuga Paul na Muvunyi Paul bayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye

Uhereye i bumoso hari Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Shema Maboko Didier, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo , hirya yabo hari umuyonozi wa Vipers FC

Abayobozi b’amakipe yombi bari bicaranye

I buryo hari Dr Norbert Uwiragiye uyobora Gikundiro Forever

Munyakazi Sadate na we wayoboye Rayon Sports ndetse na Muhire Henry, umunyamabanga wa Ferwafa nabo bari muri ibi birori

Murenzi Abdallah na Gacinya Chance Denis bayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye nabo bari muri uyu muhango

Yari yitwaje ikinyobwa cy’ikosora ngo kimumare icyaka afana ikipe ye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo