Abatoza b’Amavubi batangiranye akazi (Amafoto)

Abatoza bashya b’Amavubi bakomoka muri Espagne, Carlos Alós Ferrer na Jacint Magriña Clemente, barebanye umukino bwa mbere mu gihe Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga mu mpeshyi.

Carlos Alós Ferrer w’imyaka 47, yagizwe Umutoza Mukuru w’Amavubi mu mpera za Werurwe asimbuye Mashami Vincent utarongerewe amasezerano.

Akazi ke yagatangiriye ku mukino w’ijonjora ry’ibanze mu Gikombe cy’Amahoro wahuje Étincelles FC na Rutsiro FC.

Nyuma yo gusubira muri Espagne mu ntangiriro z’uku kwezi, akagarukana na Clemente Jacinto uzamwungiriza, ku wa Kane, bombi batangiye kureba bamwe mu bakinnyi bashobora kuzahamagara mu Amavubi.

Aba batoza bari ku mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Mata 2022.

Mu cyumweru gitaha, tariki ya 19 Mata, ni bwo u Rwanda ruzamenya itsinda ruzaba ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

Ikipe y’Igihugu izatombora andi makipe atarimo iya Tanzania, Centrafrique, Sudani, u Burundi, Ethiopia, Eswatini, Lesotho, Botswana, Liberia, Sudani y’Epfo na São Tomé & Príncipe biri mu gakangara kamwe ka kane.

Jacint Magriña Clemente uzungiriza, yageze mu Rwanda ku wa Kane

Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi (iburyo)

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo