Abarusiya n’Abanya-Belarus bemerewe kwitabira US Open

Abakinnyi bakomoka mu Burusiya no muri Belarus bazaba bemerewe kwitabira irushanwa rya Tennis “US Open” nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Amerika (USTA) ku wa Kabiri, nubwo ibihugu byabo bishinjwa kugira uruhare mu ntamabara yashojwe kuri Ukraine.

Icyemezo cya USTA cyaje nyuma y’uko Wimbledon yabaye irushanwa rya mbere rikomeye ryahagaritse abakinnyi bakomoka mu Burusiya na Belarus, ariko igabanyirizwa amanota na WTA Tours.

Aho gukurikiza inzira yafashwe na Wimbledon, US Open yahisemo gukurikiza uburyo bwa ATP na WTA kuva intambara itangiye ari bwo kureka abakinnyi b’Abarusiya n’Abanya-Belarus ngo bakine nk’abakinnyi bigenga, badahagarariye ibihugu byabo.

Kubera iki cyemezo cya USTA, nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo, Daniil Medvedev, azemererwa guhagara ku irushanwa aheruka kwegukana ubwo yatsindaga Novak Djokovic mu mwaka ushize.

Umunya-Belarus Aryna Sabalenka wageze muri ½ cy’irushanwa ry’abagore mu mwaka ushize, na we azaba yemerewe kurushanwa.

US Open izatangira tariki ya 29 Kanama muri New York City.

Umurusiya Daniil Medvedev ni we watwaye US Open mu mwaka ushize

Sabalenka ni nimero ya gatanu ku Isi muri Tennis y’abagore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo