Abarundi bakina muri Rayon Sports bahaye ikaze Tshabalala –AMAFOTO

Nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’abafana, rutahizamu Hussein Tshabalala ukomoka mu Burundi yahawe ikaze na bagenzi be bo mu Burundi banakinana mu ikipe y’igihugu, Intamba ku rugamba.

Tshabalala asanze muri Rayon Sports bagenzi be b’Abarundi barimo Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir. Ahasanze kandi Bimenyimana Bon Fils Caleb wakinnye igihe kinini muri Shampiyona y’i Burundi.

Abo bose nibo bamwakiriye bamuha ikaze ubona ko bamwishimiye. Byakunze kuvugwa ko Pierrot ari umwe mu bamukundishije ikipe ya Rayon Sports ndetse atuma ariyo ahitamo aho kujya muri Kiyovu Sports nayo byavuzwe ko yamushatse cyane.

Ikipe ya Rayon Sports imuzanye ngo afatanye na Diarra na we uzatangira gukinira Rayon Sports muri uku kwa mbere. Yasinyiye gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Azam Rwanfa Premier League. Rayon Sports yahaye Amagaju miliyoni eshanu n’igice z’amanyarwanda (5.500.000 FRW).

Pierrot amuha ikaze

Shasir yamwakiranye ibyishimo

Asuhuzanya na Caleb

Bafatanye ifoto y’urwibutso

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo