Abarinda Perezida Kagame begukanye igikombe cya ’Liberation cup’

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze iya Task Force 1-0, yegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibohora , Liberation Cup ryari ribaye ku nshuro ya mbere.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Nyakanga 2023 kuri Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa.

Isozwa ry’iyi mikino ryitabiriwe n’imbaga y’abatari bake barimo Abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare nk’Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga , Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu na Maj.Gen Ruki Karusisi uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) n’abandi batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju.

Ikipe ya Rep.Guard yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe y’ Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe , Special Operations Forces (SOF)iyitsinze 2-1 mu gihe Task Force yo yari yasezereye ishuri rikuru rya Nasho iyitsinze 1-0.

Iri rushanwa ryakinwe mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 19 aturuka mu mitwe (units) y’ingabo za RDF agabanywa mu matsinda ane.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo ribayeho bwa mbere byatanzwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Nyakanga, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.

Ishuri rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) niryo ryegukanye ibikombe muri Basketball na Volleyball.

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yegukanye Liberation cup mu gihe ari nayo yari yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup)nyuma yo gutsinda iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Bugesera tariki ya 31 Mutarama 2023.

Ikipe ya Rep. Guard yishyushya

Abafana ba Rep. Guard bari babucyereye

Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, yari yaje gushyigikira abasore be

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye ibi birori

Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo na we yari muri ibi birori

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga

Munyantwali Alphonse, Perezida wa FERWAFA na we yakurikiye uyu mukino wa nyuma

Lt. Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame yari yaje gushyigikira ikipe ya Rep. Guard

11 Task Force yabanje mu kibuga

11 Rep. Guard babanje mu kibuga

Muhire , umwe mu bazonze Task Force

Madjidi watsinze igitego cyahesheje igikombe Rep. Guard