Ikipe y’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika, nyakubahwa Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Rep. Guard Rwanda) ikomeje imyitozo yitegura imikino ya gisirikare yo guhatanira igikombe cy’Intwari cya 2024/2025.
Imyitozo yo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 bayikoreye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.
Imikino y’igikombe cy’Intwari iteganyijwe gutangira tariki 29 Ugushyingo 2024.
Rep. Guard iri mu itsinda rimwe na Division ya 1, Division ya 5, abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) n’ikipe y’igisirikare kirwanira mu kirere (RAF).
Umukino wa mbere Rep. Guard Rwanda izakira iy’abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) kuri Pele Stadium guhera saa cyenda z’umugoroba wa tariki 29 Ugushyingo 2024.
Iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe. Inafasha abasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Barushanwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.
Hitimana Thierry, umutoza wa Rep. Guard Rwanda
I buryo hari Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda