Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje gusaba ko hari icyakorwa kugira ngo Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 uzwi nka ’Mama Mukuru, umufana ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, atuzwe neza.
Ubu busabe butandukanye bwatangiye gukorwa ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira, ni nyuma y’uko Amavubi U-23 yasuye uyu mukecuru aho atuye i Munazi mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara.
Ubwo abatoza n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 bamusuraga, basanze avuye mu murima, arabakira, ahoberana na bo ndetse araririmba barabyina.
Amafoto n’amashusho yagiye hanze agaragaza aho atuye mu nzu y’ibyondo, yazamuye amarangamutima ya benshi, bamwe basaba ko yafashwa gutura neza.
Umunyamakuru wa BTN, Mihigo Saddam, ni umwe mu bagaragaje ko hari igikwiye gukorwa kuri uyu mukecuru umaze kwandika izina mu gushyigikira umupira w’amaguru.
Ati "Kuri FERWAFA na Minisiteri, ni byiza turashima ko mwahaye agaciro Mukanemeye Madeleine ariko dukebutse ku rundi ruhande ntabwo akwiye kuba mu nzu y’inkuta z’ibyondo kandi ari ’Umu-Sportive’. Aba-sportifs reka dukore agashya inzu ye tuyigire nshya."
Dear @FERWAFA & @Rwanda_Sports ni byiza turashima ko mwahaye agaciro Mukanemeye Madeleine ariko dukebutse ku rundi ruhande ntabwo akwiye kuba mu nzu y'inkuta z'ibyondo kandi ari " Umu-Sportive".
Abasportifs reka dukore agashya inzu ye tuyigire nshya. @AuroreMimosa pic.twitter.com/Qvh7bcVnec
— Mihigo Saddam "Mkude" (@mihigosadam) October 18, 2022
Nkotanyi Olivier yagize ati "Uyu mubyeyi wacu, Mama mukuru wacu, umufana mukuru wa Mukura ndetse n’Amavubi, akwiye guhindurirwa ubuzima pe."
Uyu mubyeyi wacu Mama mukuru wacu , umufana mukuru wa MUKURA ndetse n’AMAVUBI @AmavubiStars Akwiye guhindurirwa ubuzima pee kubindi bisobanuro mwareba Pinned Tweet ya @ClaudeKarangwa , Tubikore nukuri Ahindurirwe ubuzima pee ❤️🙏🇷🇼 pic.twitter.com/ca5XT88k4E
— Nkotanyi Olivier Gabby Gabiro🇷🇼 (@oliviergabiro) October 19, 2022
Uwitwa Mwene Karangwa kuri Twitter, we yahise afungura uburyo abantu bahuriza hamwe ubushobozi bakazajya gusura Mukanemeye hari icyo bamushyiriye.
#Rwot murabyumva gute tugiye gusura uyu mubyeyi tumushyiriye imfashanyo nto twakibonamo? Narina creatinze cause kuburyo twakisuganya tugashyiraho macye twashobora kubona tukayamugezaho! Ushoboye kugira icyo ubona waca aha ukagitanga https://t.co/C0RMvQgrio pic.twitter.com/wEIj95rRUQ
— Mwene Karangwa (@ClaudeKarangwa) October 18, 2022
Equipe y’ @AmavubiStars U23 yasuye umufana ukomeye wa MUKURA VS n’AMAVUBI Mukanemeye Madeleine iwe mu rugo.
Umuntu wazanye iki gitekerezo cyiza yakoze Pe…
Aya #MAVUBI ubu niyo yacu… @jadocastar Ariko ubu aba Sportifs ntacyo bakora kuri iyi nzu?@bbfmumwezi pic.twitter.com/2w0tFA206L
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) October 18, 2022
Ubwo Mukanemeye yasurwaga n’Amavubi U23, yamuhaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha n’ibiribwa.
Yababwiye ko yiteguye kujya kubashyigikira ubwo bazaba bakina na Mali ku wa Gatandatu mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, uzabera i Huye.
Uyu mukecuru avuga ko afite radiyo yahawe n’uwitwa Gatera, ndetse ni yo imufasha kumenya igihe agira kuri stade kureba imikino aho ava mu rugo n’amaguru, abakunzi ba Mukura VS bakamutegera ataha.
Ati "Radiyo ndayifite, icyo ntarabona ni telefoni."
Basanze ari bwo akiva mu murima
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Umutoza mukuru w’Amavubi U23, Yves Rwasamanzi yifotozanya na Mukanemeye
Abakinnyi n’abatoza b’Amavubi U23 bishimiye gusura Mukanemeye
Yararirimbye barabyina
/B_ART_COM>