Abanyarwanda babari inyuma nk’ikipe rukumbi ibahagarariye - Gakwaya Olivier

Gakwaya Olivier aganiriza abakinnyi ba Rayon Sports(Photo:Umuseke)

Mbere y’uko ikipe ya Rayon Sports ihura n’ikipe ya Onze Créateurs yo muri Mali mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, Gakwaya Olivier uyoboye ‘Delegation’ yibukije abakinnyi ko bahagarariye igihugu cyose, kandi Abanyarwanda bakaba babari inyuma.

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu Africa Total CAF Confederation Cup . Umukino ubanza igomba kuwukina ku munsi w’ejo tariki 11 Werurwe 2017 ku isaha ya saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Gakwaya Olivier usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports ariko akaba ariwe ukuriye abari mu rugendo rwo muri Mali bajyanye na Rayon Sports, yageneye ubutumwa abakinnyi mbere y’umukino uteganyijwe ku munsi w’ejo.

Yagize ati: “Kubona umusaruro mwiza mu gihugu cy’amahanga kandi kizi umupira nka Mali ntibyoroshye. Gusa muri abakinnyi beza kandi ubushake bushobora kubyara ubushobozi mubwongeyeho gukora cyane. Abanyarwanda babari inyuma nk’ikipe rukumbi ibahagarariye. Mugerageze ibishoboka tuzakirwe neza nkuko byagenze tuvuye muri South Sudan.

Baraganira, bajya inama ku buryo bagomba kwitwara

Camara (ibumoso) na Tidiane bagiye guhura n’ikipe iba mu Mujyi bavukamo
. Photo:Jean Paul NKURUNZIZA/ Umuseke

Ikipe ya Rayon Sports Yageze muri i Bamako muri Mali ku itariki 8 Werurwe 2017 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ku isaha yo mu Rwanda. Ikihagera yaje kwakirwa n’umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali, ihita yerekeza kuri Columbus Hotel, ari naho icumbitse kugeza ubu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo