Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 (AMAFOTO 100)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 , abanyarwanda baba muri Mali hamwe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana basuye ikipe y’igihugu y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, babaha ikaze ndetse babasezeranya kuzabashyigikira mu mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu na Mali.

Ni umuhango wabaye nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Modibo Keita iri i Bamako.

Abanyarwanda baba muri Mali bari bayobowe na Gasarabwe Alice naho Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali, yari ahagarariye ambasaderi.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye ’delegation’ y’Amavubi yabashimiye cyane uburyo babakiriye ndetse bakaba barakomeje kubitaho kuva bahagurutse mu Rwanda kugeza bageze i Bamako muri Mali.

Yavuze ko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo iyi kipe ize mbere, ibashe kwitegura hakiri kare. Yabwiye abari aho ko ’morale’ ari yose ku basore b’Amavubi U23 , asaba abanyarwanda baba muri Mali kuzaza kubashyigikira, bakabatiza umurindi.

Ati " Turifuza ko mudutangira ubutumwa ku banyarwanda bose bari hano. Dukeneye umurindi wabo kugira ngo abantu bo muri Mali bazumve ko abanyarwanda bashyigikiwe. Bizamura ’morale’ ku bakinnyi ariko bikanagaragaza n’isura nziza y’igihugu, y’abanyarwanda."

Yakomeje agira ati " Ikipe yose turi kumwe, duhuje umutima. Intsinzi turayikeneye kandi tuzayibona."

Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali yahaye ikaze ikipe y’Amavubi U23 ndetse n’abayiherekeje bose. Yavuze ko iteka baterwa ishema no kwakira abantu babo.

Yabijeje ko ku wa gatandatu bazaba bahari bagashyigikira ikipe y’Amavubi.

Ati " Tuzaba duhari turi benshi, tubashyigikire kandi turabifuriza amahirwe masa. Abanyarwanda baba muri Mali nubwo tuba kure y’igihugu cyacu ariko turagikunda cyane."

Guillaume Serge Nzabonimana wari uhagarariye Ambasaderi yabwiye abari aho ko ubutumwa bwa ambasaderi utabashije kuboneka kubera impamvu z’akazi, ari uko " bari kumwe" kandi akaba abifuriza kuzitwara neza.

Yibukije abakinnyi ko abanyarwanda bose bo ku isi bazaba babahanze amaso kugira ngo batsinde Mali, baheshe ishema u Rwanda.

Ati " Ikipe mwagize igihe cyo gukina nayo. Abantu benshi batekerezaga ko bashobora kudutsinda ndetse bakadutsinda byinshi nubwo twari iwacu ariko mwayeretse ko muri ikipe ikomeye."

Yunzemo ati " Ndizera rero ko ku wa gatandatu, twese dushyize hamwe ari abari mu kibuga, ari abari inyuma yacyo kugira ngo tubatize umurindi, ndizera ko tuzabona intsinzi, twese tugataha twishimye."

Muri Mali habarizwa abanyarwanda bagera kuri 200. Uwantege ushinzwe ibikorwa bya’ social’ niwe munyarwanda umaze igihe kinini muri iki gihugu kuko akimazemo imyaka 40.

Aba banyarwanda bitabira ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibikorwa byo Kwibohora, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye , gahunda ya Girinka n’ibindi.

Amavubi U23 yahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri, agiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu ya Mali, uzaba tariki 29 Ukwakira.

Amakipe yombi ari gukina ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Mu mukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Mali igitego 1-1.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya ku giteranyo cy’ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Icyo ni cyo kizahuriramo ibihugu 14 bizishakamo 7 hakiyongeraho na Maroc ya munani izacyakira bigakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 mu batarengeje iyo myaka.

Rutayisire Jackson, Team Manager w’Ikipe z’igihugu zose z’Amavubi niwe wari umuhuza w’amagambio (MC)

Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali

Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye ’delegation’ y’Amavubi

Muhirwa Rukundo Jean Claude woherejwe na Minisiteri ya Siporo ngo aherekeze ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23

Uwantege Amina niwe munyarwanda umaze igihe kinini muri Mali kuko ahamaze imyaka 40. Ashinzwe ibikorwa bya ’Social’ mu banyarwanda baba muri iki gihugu

I buryo hari Rwasamanzi Yves, umutoza mukuru w’Amavubi U23, hagati hari Jackson Rutayisire, Team manager naho i bumoso ni Ndizeye Aime Desire Ndanda utoza abanyezamu

Niyigena Clement, kapiteni w’Amavubi U23

Abanyarwanda baba muri Mali bari bahagarariye abandi baje guha ikaze ikipe y’igihugu, Amavubi U23 no kubabwira ko babari inyuma

Marcel yashimiye cyane abanyarwanda baba muri Mali, abasaba kuzaza gushyigikira abasore b’Amavubi ubwo bazaba bahatana na Mali

Alice Gasarabwe ati " dutewe ishema no kubakira"

Guillaume Serge yibukije abasore b’Amavubi ko abanyarwanda aho bari ku isi yose bazaba babahanze amaso

Basoreje kuri ’Morale’ yari iyobowe na Rujugiro

Byari biryoheye ijisho

Basoje bafata ifoto y’urwibutso

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo