Abanya-Maroc Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca batangiye imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri.
Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine basinyiye Rayon Sports ku wa Gatandatu bavuye muri Raja Casablanca yo muri Maroc, ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Gikundiro.
Rutahizamu Rharb Youssef yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu gihe Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati, yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe nk’intizanyo ya Raja Casablanca.
Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo.
Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ndetse na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize.
Biteganyijwe ko izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu mu gihe uwa kane uzayihuza na AS Kigali ku wa Gatandatu.
Youssef yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Ait Ayoub
Nyezamu Bonheur na we yamaze gutangira imyitozo
PHOTO: RENZAHO Christophe