Abana n’abanyeshuri barinjirira ubuntu mu mukino Musanze FC yakiramo Gorilla

Ni umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uza kuri iki cyumweru saa cyenda zuzuye ubere kuri stade Ubworohera mu karere ka Musanze.

Musanze FC yatangaje ko abana ndetse n’abanyeshuri baza kwinjirira ubuntu muri uyu mukino. Ibi bije nyuma y’uko tariki ya 8 Werurwe ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu mukino Musanze FC yari yakiriyemo ikipe ya Bugesera FC abantu bose bari binjiriye ubuntu.

Usibye abana n’abanyeshuri abasigaye bose nabo ibiciro byashyizwe hanze. Kwinjira muri uyu mukino , ahasanzwe ni 500 FRW , ahatwikiriye bikaba 2000 FRW mugihe mu myanya y’icyubahiro ( VIP) kwinjira ari 5000 FRW

Musanze FC igiye kwakira uyu mukino iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27, mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 31 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo